Amashuri bubakiwe agiye kugabanya ubucucike bw’abana mu ishuri

Ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Mukiza,mu murenge wa Mukindo akarere ka Gisagara buratangaza ko mu mwaka utaha nta shuri rizongera kurenza umubare w’abanyeshuri.

Aya mashuri yitezweho kugabanya ubucucike mu ishuri
Aya mashuri yitezweho kugabanya ubucucike mu ishuri

Ni nyuma yo kubakirwa ibyumba bitandatu by’amashuri abanza ndetse na bibiri by’amashuri y’inshuke,ku ishami ry’iri shuri ryiswe “Mukiza Hope School”.

Ni amashuri bubakiwe ku bufatanye n’umushinga w’aba nya Korea witwa Good Neighbors Rwanda.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mukiza Therese Mukandanga avuga ko bari bafite umubare w’abanyeshuri munini kuruta ibyumba bafite.

Hatashywe n'ibiro by'ubuyobozi n'isomero
Hatashywe n’ibiro by’ubuyobozi n’isomero

Avuga ko hari nk’ishuri ryashoboraga kugira abanyeshuri barenga 50 bikagora abarimu gukurikirana buri mwana, ndetse bigatuma ireme ry’uburezi rigabanuka.

Yagize ati”Nko mu mwaka wa gatatu dufite abana barenga 250. Iyo ubagabanyije 4, urasanga ishuri ryigamo abarenga 50, kandi ni benshi cyane.

Gukurikirana abana 50, 60 ni ikibazo,kuko umwarimu aba agomba gukurikirana buri mwana.Urumva rero ko ireme ry’uburezi ryabangamirwaga”.

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu mashuri abanza bavuga ko ibi byumba bije bikenewe cyane,kuko ngo abana bajyaga kwiga kure none bakaba bagiye kujya bigira hafi.

Soonjib baek uyobora Good Neighbors Rwanda
Soonjib baek uyobora Good Neighbors Rwanda

Aba babyeyi banifuza ko ibi byumba byaziyongera bikava ku mashuri abanza gusa bikagera no ku mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, nk’uko Celestin Murindantwari abivuga.

Ati”Twifuzaga ko ubwo habonetse abanza,haboneka nibura n’imyaka itatu yisumbuye abana bacu bakiga hafi batavunitse”.

Umuyobozi wa Good neighbors Rwanda Soonjib Baek avuga ko uyu mushinga ufite gahunda yo gukomeza kubaka amashuri manini nk’iri muri aka karere.

Yizeje kandi abatuye muri aka gace ko nyuma bashobora kuzareba niba babongerera ibyumba bakabasha kubona n’amashuri yisumbuye.

Ati”Iri ni itangiriro,kandi dufite indi mishinga nk’iyi mu karere ka Gisagara.
Gusa wenda turangije iyo mishinga yindi dushobora kureba niba byashoboka tukaba twabaha andi mahirwe”.

Ubwiherero 14 nibwo bwubatswe
Ubwiherero 14 nibwo bwubatswe

Ibyumba byatashywe ni bitandatu by’amashuri abanza, bibiriby’inshuke, 14 by’ubwiherro, isomero(Library),ibiro by’ubuyobozi ndetse n’igikoni.

Byose hamwe byatwaye amafaranga miliyoni 190RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi ni gahunda nziza pe! Abakoreya nkunda ukuntu iyo bagize icyo bakora bashyiramo quality. Aya mashuri ni meza peee! !!!!! Uburezi ni wo musingi w’iterambere

Emmy yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka