Amarushanwa ya Nyampinga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yahagaritswe

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahagaritse itegurwa ry’amarushanwa y’ubwiza mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye kugira ngo atabangamira imyigire y’abanyeshuri.

Ingabire Kenny niwe wari watorewe kuba nyampinga mushya w'amashuri yisumbuye muri 2016.
Ingabire Kenny niwe wari watorewe kuba nyampinga mushya w’amashuri yisumbuye muri 2016.

MINEDUC yafashe iki cyemezo nyuma y’uko itegurwa ry’aya marushanwa ya ba Nyampinga b’amashuri yisumbuye ryari rimaze gufata indi ntera, nk’uko bigaragara mu itangazo Minisitieri w’Uburezi Musafiri Malimba Papias yashyize ahagaragara.

Muri iri tangazo agira ati "Maze kubona ko bene ayo marushanwa ashobora kugira ingaruka ku myigire n’imyigishirize y’abanyeshuri bakiri bato, mbandikiye mbasaba kumenyesha abayobozi b’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta, ay’abafatanya ba Leta, ayigenga ndetse n’amashuri mpuzamahanga yo kuri izo nzego akorera mu Rwanda ko bibujijwe gutegura cyangwa gukoresha amarushanwa ya ba Nyampinga ku banyeshuri.”

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'uburezi
Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’uburezi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nta logic irimo. Kubihagarika Kandi ku rwego rw’igihugu bishyigikiwe se ubwo ministre arumva abajya kubikora bazajya babyitoreza he? Kuba nta mpamvu yatanze zisobanutse cyangwa imibare ifatika yashingiyeho nabyo bigaragaza ko Icyo cyemezo gishingiye kubyiyumviro n’amarangamutima. Imyidagaduro myishi mu mashuri muri rusange ibangamira imyigire ariko ntanuwakwirengagiza akamaro ifitiye uburezi n’igihugu Iyo ikozwe neza.

jean yanditse ku itariki ya: 5-02-2017  →  Musubize

Ndashimira byimazeyo ministre w’uburezi kuri iki cyemezo nka ministere y’uburezi yafashe cyo guhagarika burundi itorwa rya ba nyampinga mu mashuri y’incuke,abanza nayisumbuye!ndamushyigikiye kuko baba bashaka kwica mu mutwe hakirikare aba bana bato gusa nabonye muri bariya biyamamaza batoranijwe harimo abakobwa biga secondaire .example uriya UMUTESI Aisha uhagariye ruhango

BENIMANA Jean Moise yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

Iki gitekerezo cya Ministre ndagishimye cyane. Abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye baba bakiri bato; their minds are very fragile. Ibi byo kuba Nyampinga byatuma bata umwanya mu bidafite akamaro, kandi bakiri bato. Byabarangaza cyane rwose. Ubu se umwana wo muri primaire natangira kwiyumva ko ari Nyampinga, ko ari umukobwa ubahiga bose agifite imyaka icumi azaba acyize nk’uko bikwiye? Aho umwanya we wose ntazajya awutakaza mu gusigasira ubwiza bwe kandi ataranarenga umutaru? Erega hari na bagenzi be baba batangiye kumva ko badafite uburanga bakiri bato.
Ibi rwose nanjye byari byarantonze kuva kera.

Murakoze.

Tuyambaze yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

Ni byiza cyane n’ubundi ni ibyo korora abibone no kwangiza imyumvire myiza y’abangavu b’u Rwanda gusa!Umunyeshurikazi aba yagiye kurahura ubwenge, hapana gukaraga ikibuno ku ishuri!

Rugira yanditse ku itariki ya: 3-02-2017  →  Musubize

Ubanza nabandibuwabihagarika byaba aribo byiza cyangwase bakajya basaranganya hakabaho na banyampinga babakene kurushabandi byihuse nagira abahazamukira

Kalisa jules yanditse ku itariki ya: 3-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka