Amanota y’ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ay’isumbuye arasohoka ejo

Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, iratangaza ko amanota y’abanyeshuri bakoze ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza, ndetse n’abakoze ibizami bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, azasohoka kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mutarama 2018.

Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye
Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Aya manota akazatangarizwa ku cyicaro cya Minisiteri y’uburezi iherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Kabiri saa tanu z’amanywa, nk’uko MINEDUC yabitangaje ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Nyuma yo kumenyeshwa amanota ku munsi w’ejo abanyeshuri bazahita bamenyeshwa uburyo bazabasha kuyabona bifashishije ikoranabuhanga, cyangwa se begera ibigo bigagaho bakabasha kuyabona.

Umwaka w’Amashuri wa 2018/2019 uteganyijwe gutangira tariki ya 22/Mutarama/2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Mwatubwira ijyihe amanota yabasoje umwaka wa gatandatu wamashuri yi sumbuye ijyihe azasohokera muraba mukoze cyane

Thierry yanditse ku itariki ya: 10-01-2019  →  Musubize

mwadufashije kumenya uko twareba ibigo byohetejwe ho abana bazajya kwiga boarding!,
muraba mukoze

ugarukiyimana jean paul yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

UMWARIMU USHOBOYE INKINGI Y’AMAJYAMBERE

BOLINGO/RUBAVU yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

AMANOTA AZIYE IGIHE,NIBYIZAKO ABANABOSE BAZATANGIRIRA RIMWE.

BOLINGO/RUBAVU yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

dufashe kbs kireba amanota byanze

nsanzumuhire pierre damiem yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

Turabashimiye uburyo mutubera aho tutari!!!

Mauricious yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

mqadufashije mukaduha na link yo twakoresha tuyareba
uraba mukoze.

ugarukiyimana jeanpaul yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

nonese nkabigaga mucyiciro rusange.
kandi biga kure.bazajyayo cyangwa bazafatira orientation kuma sector

BAHU yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

Amanota naze vuba kuko dufite amatsiko

MURWANASHYAKA Eric yanditse ku itariki ya: 8-01-2018  →  Musubize

murakoze mudukurikiranire uburyo bwo kureba amanota murakoze kuko ntacyo tubaburana!!!

TUYISHIME fils yanditse ku itariki ya: 8-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka