Amajyepfo: Abana baracyata ishuri bakajya kurinda inyoni

Abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo barahamagarira ababyeyi n’abarezi kwita ku burere bw’abana kugira ngo boye gukomeza guta ishuri.

Mu ntara y'amajyepfo abana bamwe bata ishuri bakajya kurinda inyoni cyangwa bakajya mu mijyi gukora akazi ko mu rugo
Mu ntara y’amajyepfo abana bamwe bata ishuri bakajya kurinda inyoni cyangwa bakajya mu mijyi gukora akazi ko mu rugo

Ibyo byatangajwe ubwo hizihizwaga tumunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika tariki 16 Kamena 2017.

Mu Karere ka Huye uwo munsi wizihirijwe mu Murenge wa Rwaniro ukunze kugaragaramo abana bava mu ishuri bagiye kurinda inyoni mu mirima y’umuceri, cyangwa gushakisha amafaranga mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Nko mu minsi yashize ibirombe by’amabuye y’agaciro muri uwo murenge byanagwiriye abana babiri bahita bapfa.

Joseph Kagabo, umujyanama wa komite nyobozi y’Akarere ka Huye yahamagariye ababyeyi bo muri uwo murenge kudatuma abana amafaranga bakiri batoya.

Agira ati “Ntabwo mukwiye gutuma abana kubashakira amafaranga kuko igihe cyabo ntikiragera. Abana umurage munini tubaha ni uwo kujya ku ishuri.”

Akomeza abwira abana kudata ishuri bajya gushakisha imirimo bakiri batoya kuko ngo muri uko gushaka imirimo ari ho bahurira n’ababashuka.

Ati “Ntabwo mukwiye kujya gukora mu ngo z’abakire, kwa kundi mubivuga, kandi na bo bafite abana mungana bo bakajya kwiga. Nta n’ubwo umwana akwiye kwifuza ibyo ababyeyi badafite ngo bimujyane kugurishwa.”

Imibare y’abana bavuye mu ishuri mu Karere ka Huye kose ntiratangazwa. Gusa ariko mu Murenge wa Rwaniro, ku bana 5111 batangiye ishuri mu mwaka wa 2016, abamaze kurivamo ni 618.

Muri abo ari ko abagera kuri 482 bamaze kurisubizwamo naho abasigaye 136 baracyashishwa kuko batazi aho baherereye.

Ababyeyi bo mu ntara y'amajyepfo bahamagarirwa kwita ku burere bw'abana babo kugira ngo boye guta ishuri
Ababyeyi bo mu ntara y’amajyepfo bahamagarirwa kwita ku burere bw’abana babo kugira ngo boye guta ishuri

Ikibazo cy’abana bata ishuri kigaragara kandi Mu Karere ka Muhanga.

Mu murenge wa Rugendabari ukunze kugaragaramo abana bata ishuri bagiye gushakisha amafaranga mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Alphonse Hagenimana uhagarariye abarezi muri uwo murenge avuga ko abana bataye ishuri mu mashuri abanza ari 3,5%, na 5% bigaga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Agira ati “Ababyeyi bagira uruhare mu kudakurikirana uburezi bw’umwana bigatuma bajya mu migezi gushaka amabuye ashorwa n’amazi aturuka mu bisimu bikomeye kuko ho batajyayo.”

Hagenimana anavuga ko hari n’abana bata ishuri bagiye gukora mu ngo mu mijyi. Batwarwa na bagenzi babo baba baragiyeyo mbere, bagaruka basa neza n’abandi bakabakurikira.

Abana bo mu Karere ka Nyaruguru nabo bata ishuri bakajya gukora akazi ko mu rugo mu mijyi hakiyongeraho n’abajya gukora mu mirima y’icyayi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Antoine Bisizi avuga ko mu ngamba zashyizweho harimo guhagurukira rimwe nk’ubuyobozi, abarezi n’ababyeyi bagakurikirana amakuru y’abana mu miryango uwawuvuyemo akamenyekana kugira ngo agarurwe.

Agira ati “Twafashe ingamba zo kugarura abana mu mashuri. Dufatanyije n’abakuru b’imidugudu, buri wese agomba kumenya umwana umaze iminsi atari mu rugo n’impamvu adahari agatanga raporo, abarimu na bo bikaba uko”.

Imibare itangwa n’aka karere igaragaza ko kuva umwaka wa 2017 watangira abana bazwi bari baravuye mu miryango bakajyanwa mu mijyi bari 60.

Ariko ngo 20 muri bo bamaze kugarurwa mu miryango no mu mashuri. Haracyashakishwa amakuru yahoo abandi baherereye kugira ngo na bo bagarurwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka