Abarezi biyemeje kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu mashuri

Abarezi barangije gutozwa mu itorero Indemyabigwi mu karere ka Rusizi baravuga ko bazaharanira kurandura ingengabitekerezo mu bigo by’amashuri bakorera.

Abarezi bishimiye itorero
Abarezi bishimiye itorero

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko mu bushakashatsi bwakozwe na CNLG bwagaragaje ko hari abana bakiri mu ishuri bagaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Buvuga ko hari nk’aho usanga abana bandika ku bikuta amagambo ashingiye ku ivangura moko bigishwa n’ababyeyi babo, cyane cyane mu mu minsi yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Aba barezi bavuga ko nyuma yitorero bavuyemo bagiye kugirana n’abanyeshuri ibiganiro kugirango babakuremo iyo myumvire nk’uko Mukarugwiza Josephine abivuga.

Yagize ati «Kirazira ko umwana muto w’urwanda rwejo hazaza yaba agifite ingengabitekerezo,hari aho twumva ko bihaba.

Ikintu tugiye gukora ni ukugirana ibiganiro n’abana mu masibo tugiye kurema, tubigishe kubana neza kugirango byabindi babashizemo mu miryango yabo bishobore kubavamo. »

Mahoro Albine yunzemo ati « hari igihe twumva mu makuru ko hari ibigo bimwe nabimwe bikirimo ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ku umurezi uwariwe wese tugomba kwegera abana tukababwira tukabibakuramo. »

Umukoro ngiro abarezi berekanye ugaragaza uko bazateza uburezi imbere bakorera hamwe
Umukoro ngiro abarezi berekanye ugaragaza uko bazateza uburezi imbere bakorera hamwe

Harerimana Frederic umuyobozi w’akarere ka Rusizi avuga ko icyo bategereje kuri aba barezi ari uko bakomeza gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bahereye mu bato.

Ati « Mu bihe byo kwibuka hari amagambo agaragaramo ingengebitekerezo ya Jenoside mu banyeshuri aho bandika ku bikuta amagambo y’ivangura moko.

Ibi byose ni bimwe mu bigaragaza ko mu mashuri hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside abana bakura mu babyeyi. »

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi asaba abarezi kurandura ingengabitekerezo mu mashuri
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi asaba abarezi kurandura ingengabitekerezo mu mashuri

Abarezi 689 nibo bitabiriye itorero kuri 735 bari bategerejwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka