Abarangije muri UTB icyo bashyize imbere ni ukwikorera

Abanyeshuri barangije muri Kaminuza y’amahoteri, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga mu bucuruzi(UTB) bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa 9 Werurwe 2017, basabwe kwimakaza umuco wo gutanga servisi nziza.

Abanyeshuri 826 barangije mu mwaka wa 2016, ni bo bahawe impamyabushobozi, muri bo 62% bakaba ari abakobwa.

Umuyobozi wa UTB, Callixte Kabera, avuga ko aba banyeshuri bagiye kugira icyo bahindura mu mitangire ya servisi kuko biri mu byo bize.

Umuhango watangijwe n'akarasisi k'abanyeshuri n'abayobozi
Umuhango watangijwe n’akarasisi k’abanyeshuri n’abayobozi

Yagize ati “Ubutumwa bahawe n’ubwo kuba Abanyarwanda babereye u Rwanda, bagashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe bagaragaza impinduramatwara mu mitangire ya servisi zinoze.

Ibi bizafasha igihugu mu muvuduko w’iterambere kirimo ushingiye kuri servisi nziza”.

Yongeraho ko iyo igihugu kizwiho gutamga servisi nziza bituma abagisura biyongera ari ko n’amadovize bazana yiyongera bikagira ingaruka nziza ku bukungu.

Uwamahoro Olivier wigaga iby’ubukerarugendo n’amahoteri, avuga ko bagiye ku isoko ry’umurimo biteguye kwikorera, cyane ko ngo bari bafite ishyirahamwe rifite ibyo rikora bibinjiriza amafaranga.

Yagize ati “Hashize imyaka itatu twarishyize hamwe turi abanyeshuri 50, dukora ishyirahamwe rikora ibiraka bya servisi mu bukwe n’ahandi tugenda dushaka amasoko.

Amafaranga twinjiza rero ntituyapfusha ubusa ahubwo turayabika ku buryo ari yo ubu tugiye guheraho nk’igishoro tukareba ikindi twakora”.

	Impamyabumenyi zahawe abarangije 826
Impamyabumenyi zahawe abarangije 826

Namahoro Céline, na we avuga ko intambwe ateye imushimishije kandi ngo gusaba akazi si byo ashyize imbere ahubwo agamije kwikorera.

Dr Baguma Abdallah, Umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi mu nama nkuru y’uburezi (HEC), asaba abarangije kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.

Ati “Ubumenyi muvanye muri UTB ni bwo buzafasha kubaka ejo hazaza heza hanyu, mububyaze umusaruro muteza imbere igihugu cyacu.

Mukomeze gushingira ku byo mwize ariko mwigira n’ibindi aho mugiye gukorera bityo mutere imbere”.

Dr Baguma Abdallah, umuyobozi ushinzwe ireme ry'uburezi muri HEC
Dr Baguma Abdallah, umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi muri HEC

Kuri ubu UTB yahoze yitwa RTUC ifite abanyeshuri 5500, ikaba itanze impamyabumenyi ku nshuro ya gatanu.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkabanyeshuri biga muri kaminuza, twifuza ko mwatubariza BRD ibijyanye na computer bahora batubeshya, ubu amaso yaheze mukirere.Gusa turacyategereje.

alias yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka