Abarangije kwiga gutunganya imisatsi n’inzara bishimira ko batazashomera

Abantu 60 bize mu ishuri ryigisha gutunganya imisatsi n’inzara bahawe impamyabushobozi bishimira ko badashobora kuzajya mu bushomeri.

Abize gutunganya imisatsi n'inzara bizeye kutaba abashomeri
Abize gutunganya imisatsi n’inzara bizeye kutaba abashomeri

Babitangaje tariki 02 Ukwakira 2016 mu birori byo kubaha impamyabushobozi nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri ryigisha gutunganya imisatsi n’inzara (Hair Clinic Salon School) riherereye mu Karere ka Kayonza.

Cyiza Goeffrey wahawe igihembo cyuko ari umwe mu batsinze neza, avuga ko umwuga yize uzatuma arushaho kwiteza imbere.

Agira ati “Kuba ndi umuhungu nsuka neza kuko hari n’abakobwa ndusha, ni umwuga nkunda kandi udashobora kubura ikiraka kuko abakora amasuku ku mitwe yabo bahoraho.”

Mugenzi we witwa Murebwayire Shalon avuga yabonye kwiga imyuga ari iby’agaciro ahitamo kwiga gutunganaya imisatsi n’inzara.

Agira ati “Gusuka ndabikunda, sinshobora kubura amafaranga y’amavuta cyangwa ngo niyandarike kuko ntari umushomeri nkora ibiraka hirya no hino”.

Abarangije kwiga gutunganya imisatsi n’inzara barimo abahungu 12 n’abakobwa 48. 20 mu ribo bo bahise babona akazi ko gusuka no gutunganya imisatsi batararangiza kwimenyereza umwuga. Biga amezi umunani harimo abiri yo kwimenyereza.

Umuyobozi w’ishuri rya “Hair Clinic Salon School”, Zirimabagabo Jean Bosco avuga bamaze guhabwa icyemeze na Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA).

Agira ati “Twakira n’abandi bantu basanzwe batunganya imisatsi ariko batarabyize tukabigisha.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude avuga ko abanyeshuri barangije amasomo bari gufasha kwesa imihigo y’umwaka wa 2016-2017, wo guhanga imirimo itari iy’ubuhinzi 200 biyemeje.

Akomeza avuga ko Miliyoni 10RWf ziteganyirijwe urubyiruko rwo muri uwo murenge, bafataho ayo gutera inkunga abo barangije kwiga gutunganya imisatsi n’inzara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

I Kigali mukorera hehe? mwaduha numero za telephone?

Amani yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

Mwatubwira ahomukorera I Kigali ngonatwe bitworohere kwiga

Solange yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

ntago mukorera muri kigali ngo nabahatuye natwe twige uwo mwuga? murakoze

louise yanditse ku itariki ya: 24-10-2018  →  Musubize

ni byiza kwiga umwuga abo barangije nibakomereze aho

murekezi celestin yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka