Abangana na 20% bagera mu wa gatatu ubanza batazi gusoma

Abafatanyabikorwa mu burezi bw’amashuri abanza baravuga ko ikibazo cy’ibitabo bidahagije mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza kibangamiye umuco wo gusoma.

Ikibazo cyo kutamenya gusoma mu mashuri atatu abanza kiracyakomeye
Ikibazo cyo kutamenya gusoma mu mashuri atatu abanza kiracyakomeye

Impuza ndengo ku bitabo bikenewe mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza igaragaza ko abana batanu basangira igitabo kimwe mu gihe ubundi ngo nibura igitabo gikwiye gusangirwa n’abana batatu.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2016 bugaragaza ko 20% by’abana barangije amashuri y’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza mu myaka ya mbere uwa kabi n’uwa gatatu badashobora gusoma ijambo na rimwe mu Kinyarwanda.

Naho ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2013 bukagaragaza ko abana 2000 bashobora gusoma inyuguti umunani kuri 20 gusa zigize urutonde rw’inyuguti z’Ikinyarwanda.

Kuvanga indimi mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza bifatwa nk’impamvu ikomeye yateye iki kibazo arina yo mpamvu hashyizweho gahunda yo kwigisha mu Kinyarwanda amasomo yose mashuri kugeza mu mwaka wa gatatu, naho izindi ndimi zikigwa nk’andi masomo.

Ibitabo bikiri bike mu masomero y'abanyeshuri bidindiza umuco wo gusoma
Ibitabo bikiri bike mu masomero y’abanyeshuri bidindiza umuco wo gusoma

Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga Sebashi Jean Claude avuga ko mu karere ka Muhanga hagaragara iki kibazo kandi ko hari gahunda yo guhangana na cyo.

Agira ati “Umubare w’abana uraruta uw’ibitabo bikenewe ku buryo igitabo kimwe gikoreshwa n’abana batanu, turi gukorana n’abafatanya bikorwa batandukanye ku buryo mu myaka itatu iri imbere, nibura abana batatu bazaba basangira igitabo.”

Sebashi avuga ko hari gahunda zitandukanye zirimo na mureke dusome na Soma umenye itanga ibitabo bikoreshwa n’abana nyuma y’amasomo mu mahuriro yabo n’izindi gahunda zituma abana basaranganya ibitabo kumashuri.

Ariko anasaba ababyeyi kurushaho kugurira abana babo ibitabo ku bafite ubushobozi, ndetse n’ibyabonetse bikitabirwa gusomwa, ikifuzo ahuriyeho na Save the Children.

Uwo muryango wo usanga abanyamakuru bakwiye kugaragaza ibibazo bikigaragara mu kubangamira umuco wo gusoma bigashakirwa umuti kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugera mu 2020 ubukungu bwarwo bushingiye ku bumenyi nk’uko biri mu Ntego zarwo.

Ubushakahstsi bugaragaza ko nk’urugero mu Karere kagicumbi 20% by’ingo ziba zifite ibitabo, muri byo 10% ari iby’abana. Nyamara mu babyeyi 90% bavuga ko umwe muri bo azi gusoma no kwandika naho 75% akaba yafasha abana gusoma no kwandika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe,
Banyarwanda banyarwandakazi, ni muze dufatanye na Leta yacu idukunda mu burere n’uburezi bw’abana bacu bo bayobozi beza b’u Rwanda rw’ejo basobanutse tubashishikariza gusoma ndetse tubagurira ibitabo basoma ndetse tubafashe kumenya gusoma no kwandika binyuze mukubasha gukora imikoro bahabwa ndetse no kubakurikirana mu myigire yabo yaburi munsi murugo ndetse no ku ishuri. Tubere leta yacu abafatanyabikorwa aho kuyibera abagenerwabikorwa.
Murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 31-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka