Muri aba banyeshuri, harimo 516 bigaga mu mashuri abanza naho 311 bigaga mu yisumbuye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, avuga ko bamwe mu bayobozi b’ibigo bagira uruhare mu gutuma abana bata ishuri kubera kutita ku nshingano zabo.
Ubwo yari mu Karere ka Karongo tariki 17 Kanama 2016, yagize ati “Hari abayobozi bagera gake cyane ku bigo byabo. Ubwo se uwo yamenya abanyeshuri basibye n’abaje kwiga ku munsi runaka?”
Yakomeje agira ati “Guta ishuri ni ibintu bibanzirizwa no gusiba nta mpamvu, abarimu ntibabimenye, abarimu batigisha n’ibindi. Bisaba rero ko umuyobozi w’ikigo aba hafi y’abarezi n’abakirererwamo, akamenya ubuzima bwaho bwa buri munsi.”
Kanyange Marie Rose uyobora ishuri ribanza rya Gasura mu Murenge wa Bwishyura na we asanga uruhare rw’umuyobozi w’ikigo mu kurinda ko abana bata ishuri ari urwa mbere.
Ati “Uruhare rw’umuyobozi ni urwa mbere kuko ni we ukurikirana ubuzima bw’ikigo n’abakirimo umunsi ku munsi. Ubu twe iyo umwana asibye kabiri mu cyumweru, turamanuka tukajya iwabo, tukarebera hamwe impamvu n’ababyeyi ndetse n’umuyobozi w’Umudugudu.”
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Karongi, Robert Hitumukiza, avuga ko kimwe mu bigiye kubafasha gukemura ikibazo cy’abata ishuri ari ukuba abarezi n’abayobozi babo bagiye kujya bakorera ku mihigo.
Ati “Kimwe mu bisubizo kuri kiriya kibazo ni uko abarimu ndetse n’abayobozi babo bagiye kujya bahiga kandi ni byo bazaheraho bahiga. Turakomeza kandi kwibutsa n’abashinzwe uburezi mu mirenge kudufasha gukurikirana amashuri kuko biri mu nshingano zabo.”
Abafite uburezi mu nshingano bibukijwe ko mu kugarura abataye ishuri, hagomba kubanza kurebwa n’impamvu barivuyemo, bityo hakirindwa ko abagarurwa babisikana n’abandi bagenda barivamo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|