Abarangije mu ikoranabuhanga bagiye gushinga koperative

Abarangije muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) barangizanyije umugambi wo kwihangira imirimo barwanya ubushomeri bakorana na ma banki.

Abarangije biyemeje kugana amabanki banyuze mu makoperative.
Abarangije biyemeje kugana amabanki banyuze mu makoperative.

Mukamana Yvone umwe mu barangije muri iri shuri, avuga ko nyuma yo kurangiza kwiga amaso ayahanze mu kwigira yishyira hamwe n’abo barangizanyije, bakibumbira muri za koperative bagasaba inguzanyo bakihangira imirimo.

Nzeyimana Elie nawe urangije mu ishmai ry’icungamutungo, avuga ko mu byo agiye gukora nyuma yo kurangiza ari ukugana ibigo by’imari, kugira ngo abashe kubona inguzanyo nawe yihangire imirimo.

Agira ati “Baduha ubumenyi banatwigisha uburyo bwo kwiteza imbere. Mu gihe tuzaba tugiye ku isoko ry’imirimo twumva tuzabasha kwikorera ndetse natwe tukabasha no gutanga akazi ku bandi bashomeri.”

Umuyobozi w’iyi kaminuza Padiri Nyumbayire Faustin, asaba abarangije kwerekana koko ko bahakuye ubumenyi buzabafasha kudategereza kubona akazi ahandi ahubwo bakagenda bagakora baka aribo batanga akazi ku bandi.

Ati “Dutanga uburezi bujyanye n’uburere ikindi ubu twabafashije no kumenya ibijyanye n’ikoranabuhanga, kugira ngo babashe kuzabyifashisha mu bzima bwo hanze y’ishuri bagiyemo.”

Padiri nyumbayire abasaba gukomeza no kongera ubumenyi kuko kwiga bitarangirira muri kaminuza ahubwo aribwo bo ubwabo baba bagejeje igihe cyo kwiga byinshi.

Mu muhango wabaye tariki 5 Kanama 2016, kaminuza ya UTAB yahise iha abanyeshri baharangije impamyabumenyi zabo barazitahana, kugira ngo bibafashe guhita binjira mu isoko ry’umurimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka