Abagiye kwiga mu Buyapani ngo bitezweho udushya mu ikoranabuhanga

Abanyeshuri 10 b’Abanyarwanda bahawe amahirwe yo kujya kwiga muri kaminuza zo mu Buyapani babwiwe ko bitezweho kuzagarukana udushya mu ikoranabuhanga.

Ifoto y'urwibo abanyeshuri bagiye kwiga mu Buyapani bafatanye n'abayobozi.
Ifoto y’urwibo abanyeshuri bagiye kwiga mu Buyapani bafatanye n’abayobozi.

Byatangajwe kuri uyu wa 17 Kanama 2016, ubwo herekanwaga abo banyeshuri bagiye kwiga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga (ICT) muri icyo gihugu.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri Minisiteri y’u Rwanda y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubuyapani cy’Iterambere Mpuzamahanga (JICA); ari na cyo iyi nkunga inyuzwamo, n’abandi bayobozi banyuranye.

Emmanuel Habumuremyi, Umujyanama muri MYICT, avuga ko biteze udusha twinshi mu ikoranabuhanga kuri abo banyeshuri.
Emmanuel Habumuremyi, Umujyanama muri MYICT, avuga ko biteze udusha twinshi mu ikoranabuhanga kuri abo banyeshuri.

Emmanuel Habumuremyi, Umujyanama wa Minisitiri wa MYICT mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, avuga ko u Rwanda rutegereje byinshi kuri abo banyeshuri.

Yagize ati “Tubategerejeho byinshi kuko ICT ari imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’igihugu. Tuzi kandi ko ikoranabuhanga rigenda rihindagurika, ari yo mpamvu dukeneye abantu barikurikiranira hafi bakamenya udushya tugenda tuzamo, bakatuzana mu Rwanda bityo rugakomeza kugendana n’ibihugu byateye imbere”.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, avuga ko Abanyarwanda ari abakozi akaba ari yo mpamvu bahisemo kubongerera ubumenyi.

Ati “U Rwanda ni igihugu kirimo gutera imbere vuba kubera gifite abantu bakora cyane, aba banyeshuri bagiye kongererwa ubumenyi muri kaminuza zo mu Buyapani bazaza babukoresha mu kongera iterambere ry’igihugu cyabo”.

Amb Takayuki asaba abajya kwiga mu mahanga kujya bataha bagafasha igihugu cyabo mu iterambere.
Amb Takayuki asaba abajya kwiga mu mahanga kujya bataha bagafasha igihugu cyabo mu iterambere.

Yongeraho ko bazahigira byinshi kuko bazanahabwa amahirwe yo kwimenyereza mu bigo bikomeye byo muri icyo gihugu cyakataje mu ikoranabuhanga.

Umwe muri abo banyeshuri, Gwiza Maryse, agira ati “Mu kazi nakoraga hari ibyo ntakoraga uko bikwiye kubera ubumenyi buke, ariko nyuma y’ibyo tugiye kwiga tuzaza twariyunguye ubwenge, dukora ibinoze biteza imbere igihugu”.

Agira inama abajya kwiga mu mahanga ntibagaruke, yo kubireka kuko u Rwanda ari rwiza kandi rukeneye amaboko n’ubwenge byabo ngo rutere imbere.

Abo banyeshuri bazagenda mu mpera z’uku kwezi, basanzeyo abandi Banyarwanda 33 biga mu byiciro binyuranye bya kaminuza, ku nkunga y’Ubuyapani binyujijwe muri gahunda yo guteza imbere uburezi mu rubyiruko rw’Afurika (ABE) yatangijwe na JICA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka