Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari, barasaba minisiteri y’igenamigambi gukurikirana ikibazo cya ba diregiteri b’ibigo by’amashuri bafatanya inshingano no kwakira amafaranga ndetse no kuyabika.
Nyuma y’imyaka icyenda ishuri Notre Dame de la Providence Karubanda rigabiwe inka na Perezida w’u Rwanda, ryamwituye kuri uyu wa 18 Werurwe 2019 rigabira ishuri Butare Catholique.
Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) riravuga ko umubare munini w’abana bafite ubumuga batiga uteye inkeke.
Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, INES-Ruhengeri, kuri uyu wa gatanu tariki 15 Werurwe 2019, ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 719 barimo 22 barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imisoro(Science in Taxation).
Abarimu 12 bafashwe kubera bakopeje abana mu kizamini gisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2018, bahanishijwe gukurwa ku rutonde rw’abacunga abakora ibizamini ndetse banagezwa mu nkiko.
Ibigo byahawe iyo nkunga ni Collège de Bethel (APARUDE) ryo mu Ruhango na Samaritan International School ryo mu karere ka Nyagatare akazabifasha kongera inyubako zinyuranye byari bikeneye.
Raporo y’Umuryango Transparency International (Rwanda) y’umwaka wa 2018 ishyira abarimu bigisha muri za Kaminuza ku mwanya wa mbere mu kwakira ruswa itubutse.
Ababyeyi barerera muri Wisdom School barasaba Leta kurekera iryo shuri uburenganzira bwo gucumbikira abana nk’uko byahoze.
Abize amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro barasabwa guhanga umurimo kuruta gutekereza gukorera abandi.
Minisitiri w’uburezi aravuga ko muri gahunda ya leta y’imyaka irindwi harimo ko hazongerwa abiga ubumenyingiro, akaba ari muri urwo rwego hari kongerwa za TVET hirya no hino mu gihugu.
Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye atangazwa kuri uyu wa kane tariki 21 Gashyantare 2018.
Abanyeshuri biga uburezi muri TTC Rubengera mu Karere ka Karongi, baravuga ko bagiye kurushaho gushyira imbaraga mu kwiga uburezi nyuma y’aho Leya y’u Rwanda, ibemereye kuzajya biga kaminuza ku buntu ndetse ikongerera n’abarimu umushahara.
Uruzinduko Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yagiriye mu Karere ka Karongi, rwibanze ku gusura ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo kureba uko ireme ry’uburezi rihagaze.
Izabiriza Mutoni ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yabonye ishuri nyuma y’ubuvugizi bwa Kigalitoday.
Bamwe mu barimu mu murenge wa Rwempasha bavuga ko ubuke bw’ibyumba by’amashuri butuma abana batigishwa mudasobwa.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yafunze ishuri ribanza ryo mu Karere ka Rubavu nyuma yo gusanga ‘ricungwa nabi’.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yanenze abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Gakenke, bakomeje kurangwa n’amakoza yo kutita ku nshingano zabo, bikadindiza uburezi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko butazihanganira abarimu banywa inzoga mu masaha y’akazi n’abambara nabi kuko batanga ingero mbi.
Abanyeshuri 60 baziga ibijyanye na za porogaramu zo muri mudasobwa, muri gahunda y’imyaka itatu batangiye amasomo ku ishuri riherereye mu Karere ka Nyabihu, bakaba bategerejweho kuzatanga umusanzu mu kurwanya ibyaha bikorerwa kuri interineti.
Igenzura ry’imyigishirize mu mashuri ririmo gukorwa na Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ryateye abarimu bo ku bigo bimwe na bimwe gutirana ibidanago.
Ku ishuri ribanza rya Remera (EP Remera) mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, hari abadashobora kwiga imvura igwa kuko hari ahigirwa hava, ahandi bakugamisha abavirwa.
Abanyeshuri bo muri INES Ruhengeri, baravuga ko ikinini bungukiye mu kiganiro ku butwari, ni ukumenya ko nabo bashobora kuvamo intwari.
Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), kuri uyu wa 29 Mutarama 2018, yafashe umwanzuro wo gufunga burundu udushami tubiri twa Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi ya Gitwe (ISPG), nyuma yo gusanga ibyo bayisabye gukosora itarabikosoye.
Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) yatangije ku mugaragaro igikorwa cy’igenzura mu mashuri yose yo mu gihugu, rikaba ari igenzura rikorwa ku nshuro ya kane, iyo Minisiteri ikaba kandi yariyemeje kurikora buri gihembwe.
Mu gihe Minisiteri y’uburezi iteganya abanyeshuri 45 mu ishuri rimwe, ishuri ribanza rya Nyacyonga rifite abanyeshuri 624 bigira mu byumva bitandatu n’ibindi bitatu biri gusanwa, bivuze ko mu ishuri rimwe higiramo abanyeshuri barenga 70.
Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Mutarama 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arataha ku mugaragararo kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi (University of Global Health Equity), yubatswe mu murenge wa Butaro, akarere ka Burera mu Majyaruguru.
Itsinda ry’abantu 16 barimo abayobozi muri kaminuza ya Gitwe, kuri uyu wa gatatu 23 Mutarama 2019 ryakiriwe mu nteko ishingamategeko, muri komisiyo y’uburezi ngo basobanure birambuye ibyo bita akarengane bavuga ko bakorerwa n’inama nkuru y’uburezi (HEC).
Ku cyumweru gishize, tariki 20 Mutarama, wari umunsi w’akazi kenshi ku bayobozi bakuru ba minisiteri y’uburezi, kuko bazindukiye mu bitangazamakuru bibiri bikuze kurusha ibindi mu gihugu ngo basubize ikiganiro cyanyujijwe kuri imwe muri radiyo zigenga iminsi itatu mbere yaho.
Uyu mwaka wa 2019 watangiranye impinduka zidasanzwe muri Minisiteri y’uburezi mu Rwanda.
Mu gihe Minisiteri y’uburezi yagennye ko itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2019 ari ku itariki 14 Mutarama, hari umubare munini w’ibigo byo mu karere ka Musanze bitatangiye amasomo kuri uwo munsi kubera kubura abanyeshuri bahagije.