Abanyeshuri bajya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuri buruse ya Leta, babanza gusinyana amasezerano n’Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Uburezi (Higher Education Council - HEC). Muri ayo masezerano harimo ingingo ivuga ko umunyeshuri utsinzwe adakomeza guhabwa iyo buruse.
Ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu ritangaza ko hari umubare munini w’abana batagarutse mu ishuri nyuma yo gufungura amashuri.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko yatangiye gupima abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza kugira ngo barebe uko bahagaze mbere y’uko abari basigaye na bo batangira ishuri ku ya 23 Ugushyingo uyu mwaka wa 2020.
Ibijyanye no gushaka abarimu bashya no kubashyira mu myanya ni kimwe mu bibazo byatumye Dr. Irénée Ndayambaje wari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) ndetse n’umwungirije Tusiime Angelique, bahagarikwa ku mirimo yabo kuko byavugwaga ko batumye iyo gahunda itinda kurangira.
Hashize ibyumweru bibiri amashuri atangiye nyuma yo kumara igihe kinini afunze kubera Covid-19, abana bakaba barasubiye ku ishuri aho buri wese agomba kwigana agapfukamunwa, yubahiriza amabwiriza akagenga n’andi yose yo kwirinda icyo cyorezo.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) buratangaza ko bwiteguye gukemura ibibazo byose bizagaragara igihe amasomo ku banyeshuri bo mu wa mbere no mu wa kabiri bazaba basubiye kwiga.
Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere n’abiga mu mwaka wa kabiri bazasubira ku ishuri tariki 30 Ugushyingo 2020.
Hari hashize amezi arindwi amasomo ahagaze muri rusange kubera icyorezo cya Covid-19, ariko nyuma y’ubushishozi bw’inzego bireba, amashuri makuru yongeye gufungura imiryango tariki 20 Ukwakira 2020. Nubwo amashuri makuru yari afunguye hari n’andi yafunzwe kuko hari ibyo atari yujuje.
Abarimu bigishaga mu bigo by’amashuri byafunze imiryango mu Karere ka Nyagatare, baratangaza ko bari mu gihirahiro kuko batigeze bamenyeshwa ko akazi kahagaze burundu, ndetse bakaba bataranishyuwe ibirarane baberewemo.
Abadepite bagize impungenge ku buryo bwo kwirinda COVID-19 basanze mu bigo binyuranye by’amashuri yo mu Murenge wa Gacaca mu Karere a Musanze, nyuma yo kubona ko amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo atari kubahirizwa uko bikwiye.
Bimwe mu bigo by’amashuri bivuga ko bifite impungenge z’uburyo bizatunga abanyeshuri n’uko indi mirimo izakorwa mu gihe hari benshi bagiye ku ishuri batarishyuye amafaranga y’ishuri kandi ibyo bigo akenshi ari yo bikoresha mu buzima bwa buri munsi.
Nyuma y’uko Kaminuza yigishaga ibyerekeranye n’icungamutungo, Kigali Institute of Management (KIM) itangarije ko ifunze imiryango, bamwe mu bayigagamo batangaje ko bari mu gihirahiro cyo kutamenya aho bazerekera n’uko bazishyurwa.
Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri yigenga mu Karere ka Rubavu buravuga ko ibyo bigo byatangiranye ingamba zibirinda kugwa mu bihombo nk’ibyo byaguyemo ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda muri Werurwe 2020.
Koperative Umwalimu SACCO itangaza ko ibigo by’amashuri bitanu byonyine ari byo byamaze gufata inguzanyo y’ingoboka muri gahunda yiswe ‘Iramiro’, yashyizweho hagamijwe gufasha abarimu bo mu mashuri yigenga mu mibereho, mu gihe akazi kari karahagaze kubera Covid-19.
Mu itangira ry’amashuri kuri uyu wa mbere tariki 02 Ugushyingo 2020 mu bigo by’amashuri mu karere ka Musanze, ibicumbikira abanyeshuri biragaragaza ubwitabire buri hejuru kurusha mu bigo abana biga bataha.
Amashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu yatangiye isubiramo ry’amasomo ritegura abanyeshuri kuzakora ibizamini bisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020/2021, nk’uko biteganywa n’ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC).
Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyundo ryigisha ubugeni, buratangaza ko abanyeshuri baryigamo bari baragiye mu miryango mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bagarutse bagasanga ibikoresho basize byarangijwe n’umugezi wa Sebeya winjiye mu mashuri ukangiza ibyo usanzemo mu kwezi kwa Gicurasi 2020.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB), gihamya ko hari abanyeshuri benshi bo mu mashuri yisumbuye batazi amahirwe yateganyirijwe abahitamo kwiga mu mashuri y’inderabarezi (TTC), kandi yaratangiye no gutangwa.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko ibigo by’amashuri bitagombye kongera amafaranga byaka abanyeshuri bitabanje kugirana inama n’ababyeyi b’abana, ngo bumvikane ku cyakwiyongera bitewe n’ibikenerwa bitari bisanzwe.
Bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today, bavuga ko batewe impungenge n’abana bagiye gukora imirimo inyuranye mu gihe bamaze batiga, ngo kuko bizagorana kubasubiza mu ishuri baramenyereye gukorera amafaranga.
Ikigo cyitwa ‘Rafiki’ giherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, cyatangiye kwigisha guhera tariki 19 Ukwakira 2020, kuko cyo ari ikigo mpuzamahanga kitagendera kuri porogaramu y’urwego rushinzwe Uburezi mu Rwanda (REB).
Nyuma y’uko mu minsi ishize hatangajwe ingengabihe y’isubukurwa ry’amasomo, ubu noneho Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize ahagaragara gahunda y’ingendo zo gusubira ku ishuri ku banyeshuri biga bacumbikirwa.
Nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi itangaje itangira ry’amashuri makuru na za Kaminuza, zimwe muri za Kaminuza zari zujuje ibisabwa zahise zitangira kwigisha, izindi zigejeje kure imyiteguro, kuburyo mu ntangiriro z’icyumweru gitaha zizaba zatangiye gutanga amasomo mu byiciro by’abanyeshuri bari mu myaka yanyuma.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ingengabihe igaragaza uburyo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasubukura amasomo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, zimwe muri Kaminuza n’Amashuri makuru yigenga zasubukuye amasomo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iherutse gutangaza ko yatangiye gukusanya imibare y’abana b’abakobwa batewe inda muri iki gihe bamaze batiga kubera Covid-19, kugira ngo bafashwe, bitazabaviramo guhagarika kwiga kubera icyo kibazo.
Mu myiteguro y’itangira ry’amashuri harimo kubaka ibyumba bishya by’amashuri, kugira ngo bigabanye ubucucike mu mashuri ndetse no kubaka ibigo bishya hagamijwe gufasha abana bakoraga ingendo ndende kugira ngo bagere ku mashuri.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 birimo kubakwa hirya no hino mu gihugu bizagabanya ubucucike, ku buryo buri cyumba cy’ishuri kitazarenza abana 46.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko yiteguye guhangana n’ikibazo cy’abana bashobora kubura ubushobozi bwo gusubira ku mashuri igihe azaba yongeye gusubukurwa.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kutazongera amafaranga y’ishuri abana basanzwe batanga, bitwaje ko ibigo byabo byagizweho ingaruka na Covid-19.