Ed-Tech Monday ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho kuri iyi nshuro kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’ikoranabuhanga mu burezi bw’abana bakiri bato mu Rwanda.”
Banki ya Kigali (BK) yahembye abanyeshuri babiri barangije mu ishami ry’uburezi, bahize abandi mu gutsinda neza muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), buri wese imugenera miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ku bufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya kabiri kigizwe n’abarimu 45, baje kwigisha Igifaransa.
Abagera kuri 66% by’abarangiza mu mashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET), bashobora kubona imirimo cyangwa bakayihangira mu mezi atandatu ya nyuma yo kurangiza amasomo.
Leta y’u Rwanda yagabanyije amafaranga y’ishuri ku biga mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) ku kigero cya 30%, icyo cyemezo ngo kikaba kigomba gutangirana n’igihembwe cya gatatu, biteganyijwe ko kizatangira ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2022.
Abantu 117 biganjemo abakiri mu myaka y’urubyiruko baravuga ko ubumenyi bungukiye mu mahugurwa bahawe n’ikigo Nziza Training Academy buzabafasha mu gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere imyubakire igezweho ikomeje kugaragara mu Rwanda no mu mahanga.
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), ryakiranye icyubahiro Nizeyimana Janvier, Ndayishimiye André na Irimaso David bavuye mu gihugu cya Namibia, aho bari bagiye mu marushanwa nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro, yitabiriwe n’ibihugu 21 byo kuri uyu Mugabane.
Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, mu Rwanda hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu mashuri, rizafasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kwiga neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yasabye abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza ya East African University Rwanda, gukoresha neza ubumenyi bahawe, umuhate n’umurava wo kwihangira umurimo kugira ngo biteze imbere n’imiryango yabo, n’Igihugu muri rusange.
Madamu Jeannette Kagame yashimye ubupfura bwaranze abari impunzi bize mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Albert (Collège Saint Albert) ry’i Bujumbura mu Burundi. Ibi Madamu Jeannette Kagame yabitangaje ku wa 25 Werurwe 2022 mu muhango wo kumurika igitabo ‘Le Collège St Albert de Bujumbura’ gifatwa nk’ikimenyetso cyo gushyira (...)
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko gufatira ifunguro ku ishuri bigenda bifata umurongo mwiza, kuko mu mashuri yisumbuye ababyeyi 74% bishyura amafaranga y’ifunguro mu gihe mu yabanza 47% aribo bishyura.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, Claudette Irere, avuga ko umushinga wa BRITE wabashije gushyira amasomo kuri murandasi, hakaba hasigaye uruhare rwa Leta mu gutanga mudasobwa na murandasi mu mashuri yose, ku buryo ngo bigenze neza uyu mwaka uzarangira bageze (...)
Ibigo bigera kuri 20 ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 byahuriye hamwe mu mwiherero ugamije guteza imbere umuco wo gukina kugira ngo bafatanye kandi bakoreshe ubunararibonye bwa buri kigo, bageze ubutumwa kuri benshi bityo barusheho kumenyakanisha akamaro ko kwiga binyuze mu mikino.
Abanyeshuri biga ku ishuri ribanza ryigenga ryitwa Ikibondo, ku wa 18 Werurwe 2022 bashyikirije ab’abakene biga ku ishuri ribanza rya Mpare ibikoresho by’ishuri babaguriye.
Abakora isesengura ku bijyanye no kubona akazi ku barangiza amashuri y’ubumenyi rusange, n’abarangiza amashuri y’ubumenyi ngiro, baragaragaza ko mu myaka itanu iri imbere ubumenyi ngiro ari bwo buzaba buhetse ubukungu bw’Igihugu.
Banki ya Kigali (BK) yahembye abanyeshuri batatu bahize abandi, mu basoje amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri. Ni mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo, wabaye ku wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022. Ibihembo Banki ya Kigali yashyikirije abo banyeshuri bahize abandi, (...)
Ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe kwita ku muco mu mashuri, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022, Minisiteri y’Uburezi yongeye kwibutsa ko gutoza umuco abana ari inshingano z’abarezi n’abayobozi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kiratangaza ko mu rwego rwo gufasha abanyeshuri n’abarimu gukoresha ikoranabuhanga, hagiye gushyirwaho umuyoboro wa Internet uhariwe uburezi gusa utishyurwa.
Abana 225 biga muri Wisdom School bazindikiye mu marushanwa y’indimi yateguwe n’ishuri, ku Cyumweru tariki 06 Werurwe 2022, agamije kubakarishya ubwenge mu kubategurira amarushanwa ane mpuzamahanga batumiwemo uyu mwaka, akazabera mu bihugu by’i Burayi na Canada.
Abanyeshuri bize imyuga mu mashuri yisumbuye ubu bakaba baraje kwiga muri IPRC-Huye muri uyu mwaka wa 2022, bavuga ko baje bafite mu mutwe imishinga y’udushya bazahanga.
Urwego rw’igihugu rushinzwe tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (RTB), ruherutse gukora ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye mu byiciro rusange, mu rwego rwo kuzamura imibare y’abanyeshuri biga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), nyuma y’uko bigaragaye ko abitabira ayo mashuri bakiri bake.
Ishuri ry’Abashinwa bafatanyijemo na Leta y’u Rwanda ryitwa Forever TVET Institute, riherereye i Nyacyonga mu Karere ka Gasabo, ryahaye impamyabushobozi Abanyarwanda 30 bize gukoresha imashini zitwa ’Kateripilari’, kandi ryizeza abifuza kwiga uwo mwuga ko nta kazi bashobora kubura.
Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yasohoye Itangazo rigaragaza ibishingirwaho bishya mu gutanga inguzanyo ku batangiye kwiga mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs), aho abagera kuri 416 bari batangiye kwiga muri uyu mwaka wa 2021-2022 batazahabwa buruse.
Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, kirabageraho n’insanganyamatsiko igira iti "Guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda, Inzira y’iterambere rirambye".
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko nibura abana 99% bamaze kugaruka ku mashuri, nyuma y’ubukungurambaga bumaze ukwezi bwo kugarura abana ku mashuri, bwiswe (Come back to school).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo ku bufatanye n’abaturage, bahagurukiye ikibazo cy’abana bataye ishuri, aho abagera kuri 3545 muri ako karere baba barigaruwemo bitarenze itariki 11 Werurwe 2022.
Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, basanga ibihugu bya Afurika n’ibyo ku yindi migabane, bikwiye gushingira ku ihame ntakuka ryo gushyira hamwe, kugira ngo bibashe kubaka iterambere ritajegajega.
Ni ibihano biteganywa n’itegeko N° 010/2021 ryo ku wa 16/02/2021, rigena imitunganyirize y’Uburezi mu Rwanda.
Urugaga nyarwanda rushinzwe guteza imbere Ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), rutangaza ko urubyiruko nirurushaho gushyira imbaraga mu kwiga amasomo y’ubunyamwuga mu by’ibaruramari, bizafasha ko amahame n’amabwiriza agenga ibaruramari, arushaho kumenyekana no kwimakazwa, bifashe no mu iterambere ry’igihugu.
Abagore bahagarariye abandi mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye bavuga ko basanze hari ababyeyi batimurira abana mu mashuri abanza, bakabasibiza mu marerero kubera amafunguro bahafatira.