• Minisitiri Nyirahabimana yabasabye kubaka amashuri bajya hejuru

    Muhanga: Basabwe kubaka amashuri bajya hejuru

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’Imboni y’Akarere ka Muhanga, Soline Nyirahabimana, arasaba abategura imishinga yo kubaka ibyumba n’inyubako z’amashuri, kongera gutekereza kubaka bajya ejuru, kugira ngo hirindwe kumara ubutaka buba bukenewe mu bigo by’amashuri.



  • Abayobozi ba za Paruwasi n

    Amajyepfo: Abayobozi b’Amashuri ya EAR basuzumiye hamwe uko barushaho gutsindisha neza

    Abayobozi ba za Paruwasi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyogwe mu Ntara y’Amajyepfo, baganiriye uko bazamura ireme ry’uburezi, basinyana imihigo n’ubuyobozi bw’Itorero bagaragaza ko bagiye gukomeza ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi bagatsindisha 100%.



  • DASSO yahaye abana ibikoresho by

    Musanze: DASSO yahaye ibikoresho by’ishuri abana 132 yakuye mu muhanda

    Bamwe mu bana bahoze mu buzererezi bo mu Karere ka Musanze, bakabukurwamo n’abagize Urwego rwunganira Akarere ka Musanze mu gucunga Umutekano (DASSO) bagasubizwa mu ishuri, bavuga ko byabafunguriye icyizere cyo kuzakabya inzozi nziza bifitemo.



  • Haravugwa ibigo by

    Baranenga ibigo by’amashuri birangarana abanyeshuri barwaye

    Mu gitondo cyo ku itariki 12 Gicurasi 2023, umwana w’umukobwa witwa Umuhire Ange Cecile, wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri Ecole des Sciences de Musanze nibwo yitabye Imana.



  • Abanyamabanga Nshingwabikorwa b

    Muhanga: Basuzumye impamvu zatumye bimwe mu bigo by’amashuri bidatsindisha neza

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa mu burezi, basuzumiye hamwe ibibazo byatumye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023 hari ibigo by’amashuri bitatsindishije neza.



  • Abana bagerageje guhunga umuriro ubwo amacumbi yari afashwe n

    Gakenke: Nyuma y’uko icumbi ry’abahungu kuri EAV Rushashi rihiye babayeho bate?

    Mu ma saa cyenda z’igitondo cyo ku wa gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, nibwo humvikanye inkuru y’uko ikigo cy’ishuri cya EAV Rushashi TSS, cyafashwe n’inkongi y’umuriro yibasiye icumbi abahungu bararamo.



  • Bafashijwe kongera kubona ibikoresho bakenera ku ishuri

    Ngoma: Abanyeshuri baburiye ibikoresho byabo mu nkongi bashumbushijwe

    Abanyeshuri ba Gahima AGAPE, rishamikiye ku Itorero rya EAR, ibikoresho byabo byiganjemo ibiryamirwa biherutse gushya kubera impanuka y’umuriro, bahawe matela, amashuka n’ibindi bikoresho nk’amakaye byatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA).



  • Perezida Kagame yemereye ubufasha abanyeshuri bagizweho ingaruka n

    Leta y’u Rwanda izakemura ikibazo cy’abanyeshuri bigaga muri Ukraine

    Leta y’u Rwanda yemereye ubufasha abanyeshuri bagizweho ingaruka n’intambara yo muri Ukraine, bwo kubona amafaranga y’ishuri bigamo muri Pologne, mu rwego rwo kubafasha gukemura ikibazo cy’amikoro bagaragaje.



  • Amashuri yubatswe yagabanyirije ingendo abana

    Mu myaka itandatu ishize hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 27

    Goverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cy’imyaka 6.5 ishize, mu bice bitandukanye by’Igihugu hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 27, hagamijwe gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi.



  • Bamenye ko kwiga imyuga bituma badashomera

    Nyagatare: Imyumvire y’ababyeyi n’abana ku kwiga imyuga iragenda ihinduka

    Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Uburezi, Batamuriza Edith, avuga ko imyumvire y’ababyeyi n’abana ku kwiga imyuga igenda ihinduka, aho ubu abana bahabwa kwiga uburezi rusange basigaye baza guhinduza bashaka amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.



  • Mu bikwiye kwibandwaho nk

    Komisiyo ikorana na UNESCO yagaragarije abarezi imyigishirize yarinda abana ihohoterwa

    Komisiyo y’Igihugu Ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), isanga igihe kigeze ngo abarimu bashyire imbaraga mu myigishirize y’isomo ry’ubuzima bw’imyororokere mu buryo bunonosoye, kugira ngo abana b’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa basobanukirwe byimbitse imikorere (...)



  • APEBU ni ryo shuri ryigenga ryonyine ryari mu Bugesera i Nyamata mbere ya Jenoside

    Bugesera: Bishimira ko bageze ku mashuri yisumbuye 71 bavuye kuri abiri

    Abatuye mu Karere ka Bugesera barishimira ko batakigorwa no kubona amashuri yo kwigamo, ugereranyije na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko muri ako Karere habaga amashuri yisumbuye abiri gusa, ubu bakaba bafite 71.



  • UR/Huye: Abiga mu myaka ya nyuma bababajwe no kwimwa mudasobwa

    Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR/Huye) hatanzwe mudasobwa ku banyeshuri bahiga, ariko abari mu myaka ya nyuma batunguwe banababazwa no kuba bo batazihawe.



  • Kugaburira abanyeshuri ku ishuri bituma biga neza

    Kamonyi: Abayobozi n’ababyeyi baganiriye ku kugaburira abana ku ishuri

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, baganiriye ku mbogamizi zagaragaye mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2023-2024, ngo barebere hamwe uko zakemuka.



  • Kuri ES Kaduha hari abahiga bakora urugendorw

    Nyamagabe: Haracyari abana bavunwa n’ingendo ndende bajya ku ishuri

    Mu rwego rwo kugira ngo abana bose babashe kugera ku burezi bw’ibanze, Leta igenda ishyiraho amashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu, aho abana babasha kuyageraho bitabagoye. Icyakora, i Kaduha mu Karere ka Nyamababe hari abakora ingendo ndende ku buryo hari n’abagenda amasaha atatu bajya ku ishuri.



  • Hasobanuwe iby

    REB yasobanuye iby’amafaranga agenerwa abarimu bimuwe

    Bamwe mu barimu mu Rwanda bagendeye ku iteka rya Perezida no 064/01, ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, bavuga ko badahabwa amafaranga y’igikorwa cyo kwimurwa mu gihe agenwa n’iri tegeko, icyakora ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu (...)



  • Ababyeyi bamwe baravuga ko kubona amafaranga y’abanyeshuri bizabagora

    Nyuma y’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, hari ababyeyi bavuga ko ubukene buriho buzatuma bitaborohera kubona amafaranga y’ishuri, ariko hakaba n’abavuga ko amashuri bayazigamiye.



  • Hari amashuri akirimo ubucucike bigatuma abana batiga neza

    Mu mashuri hakomeje kugaragara ikibazo cy’ubucucike

    Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu mwaka wa 2022, yagaragaje ko amashuri mu Rwanda akibonekamo ubucucike bw’abanyeshuri, ku kigero cy’abana 77 mu ishuri rimwe. Ni ikigero kiri hejuru hagendewe kuri gahunda ya Leta, aho biteganywa ko nibura icyumba kimwe cyabamo abana 46.



  • Dore uko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazasubira ku mashuri yabo

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyasohoye gahunda igaragaza uko ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa zizakorwa ubwo bazaba basubira ku mashuri bigaho.



  • Bamwe mu banyeshuri bize na bamwe mu bayobozi bakoze muri G.S Gahini

    Kayonza: Abize n’abakoze muri GS Gahini bagiye kuhubaka inzu izatwara Miliyoni 200 Frw

    Ihuriro ry’abanyeshuri n’abakoze mu rwunge rw’amashuri rwa Gahini (GS Gahini), biyemeje kubakira iri shuri inzu y’imyidagaduro (Salle), ya Miliyoni 200 kuko ihari ishaje kandi ikaba itakira abanyeshuri baharererwa.



  • Minisitiri Twagirayezu Gaspard na Mwarimu we Mukaruberwa Epiphanie

    Imbamutima za mwarimu Mukaruberwa wigishije Minisitiri w’Uburezi

    Ubutumwa bwazindukiye ku rubuga rwa X, bwanditswe na Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, ni ubwifuriza abarimu umunsi mukuru mwiza bizihije kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, yongeraho ko ahoza ku mutima umwarimu wamwigishije mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza witwa Epihanie.



  • Abarimu barishimira ibyo Leta yabagejejeho

    Abarimu basabye Leta kuborohereza kubona amacumbi ahendutse

    Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu wabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, abarimu bongeye kwibutsa Leta y’u Rwanda kubatekerezaho bakabafasha kubona amacumbi yo kubamo mu buryo buhendutse.



  • Dore uko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko ziteganyijwe

    Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi n’ibigo by’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu rugo mu kirihuko, guhera tariki (...)



  • Ubuyobozi bwa AIMS bwashyikirije REB inyandiko irimo ibikoresho bahaye ibigo

    Amashuri 200 yahawe ibikoresho bizateza imbere amasomo y’imibare na siyansi

    Ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) cyamurikiwe ibikoresho byahawe ibigo by’amashuri yisumbuye 200 mu guteza imbere amasomo y’imibare na siyansi. Ni ibikoresho byaguzwe n’Ikigo Nyafurika giteza imbere Imibare na Siyansi (African Institute Mathematical Sciences) AIMS ku bufatanye na Mastercard Foundation mu guteza (...)



  • Amanota y’abarangije amashuri yisumbuye yatangajwe

    Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) hamwe n’ibigo biyishimikiyeho batangaje amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, aho uwatsinze ku rugero rw’ikirenga yagize 60 mu gihe urugero rwa nyuma ari 9.



  • Heroes TSS ubu nta munyeshuri uyirangwamo

    Ruhango: Abanyeshuri ba Heroes Integrated TSS batorotse bigira mu bindi bigo

    Abanyeshuri 45 bigaga imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri rya Heroes Integrated TSS, baraye batorotse ikigo bose bajya kwiga mu mashuri ya Mpanda TSS, na Sainte Trinité biri mu Karere ka Ruhango.



  • Kaminuza yigisha Ubuvuzi n

    Kaminuza ikomeye muri Sudani irateganya kwimukira mu Rwanda

    Kaminuza yigisha Ubuvuzi n’Ikoranabuhanga (University of Medical Sciences and Technology - UMST) y’i Khartoum muri Sudani, irateganya kwimurira ibikorwa byayo mu Rwanda nyuma y’igihe ihagaritse kwigisha bitewe n’ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu.



  • Abanyeshuri bo muri IPRC Musanze bishimiye izi Laboratwari

    IPRC Musanze yungutse Laboratwari eshanu zizafasha mu kwiyungura ubumenyi

    Mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, riherereye mu Karere ka Musanze, hamuritswe Laboratwari nshya eshanu, zizajya zifashishwa mu gukarishya ubumenyi no kunoza ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi mu by’amashanyarazi akoresha ikoranabuhanga(Electrical Automation Technology), ubucuruzi bwifashisha (...)



  • Abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda bashishikarijwe guhanga udushya

    Abanyeshuri 8,321 basoje amasomo mu byiciro binyuranye muri Kaminuza y’u Rwanda, tariki 17 Ugushyingo 2023, bashyikirijwe impamyabumenyi, Minisitiri w’Uburezi Dr Twagirayezu Gaspard, abibutsa ko umuvuduko w’iterambere ukeneye umusanzu wabo, kandi kubigeraho bisaba guhora bashishikariye ubushakshatsi no kuvumbura ibishya.



  • Uko imyiteguro yari yifashe ahabera ibirori bya Kaminuza y’u Rwanda (Amafoto)

    Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 karaberamo umuhango wo gutanga Impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu gihe haburaga amasaha make, imirimo yo gutunganya Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze uwo muhango uberamo yari irimbanyije.



Izindi nkuru: