Umunyemari Tribert Rujugiro yapfuye

Imbuga nkoranyambaga zirimo urw’ikinyamakuru The Chronicles, zazindutse zitangaza ko Umunyemari w’Umunyarwanda, Tribert Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko.

Rujugiro agiye asize ishoramari ry’amafaranga abarirwa muri za miliyari mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo u Rwanda, Uganda, Afurika y’Epfo, Nigeria n’ahandi, akaba ahanini yashoraga amafaranga ye mu nganda zikora itabi, mu nyubako z’ubucuruzi ndetse no mu midugudu yo guturamo.

Rujugiro apfuye yari arimo kuburana na Leta y’u Rwanda, aho yayiregaga kumugurishiriza inyubako yitwa Kigali Investment Company(KIC) yahoze yitwa UTC(Union Trade Center), iri mu Mujyi wa Kigali.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2022 Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East African Court of Justice, EACJ) rwategetse Leta y’u Rwanda kwishyura Rujugiro indishyi ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika (angana na miliyari imwe na miliyoni zirenga 200 z’amafaranga y’u Rwanda).

Leta y’u Rwanda yateje cyamunara inyubako ya “Union Trade Center” muri 2017, kugira ngo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyishyurwe miliyoni 1.4 y’Amadorari y’Amerika y’imisoro Rujugiro atari yarishyuye.

Rujugiro wavukiye mu Rwanda ahagana mu 1941 yabaye mu Burundi igihe kinini nk’impunzi, ari naho yatangiriye ubucuruzi bw’itabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyigendere. Ejo nitwe dutahiwe.Ariko tujye twizera tudashidikanya ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yabyerekanye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu nyakuli basenga.Concile de Latran ibiha umugisha mu mwaka wa 1513.Nyamara Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 17-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka