Umunyamahirwe ashobora kuzegukana imodoka muri ECOBANK yizigamiye
Banki ya ECOBANK yateguye igikorwa cyiswe “Birashyushye na ECOBANK”, aho abantu bose bahabwa amahirwe yo gutombora ibikoresho binyuranye harimo n’imodoka, mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda gukunda umuco wo kwizigamira.
Muri iyi poromosiyo harimo ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho byo mu gikoni, televiziyo, itike z’indege zo kujya Dubai na Johannesburg za sosiyete ya Rwandair n’ibindi, nk’uko byatangajwe na Mutesi Patience, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Ecobank, kuri uyu wa mbere tariki 30/6/2014.
Yagize ati “Ibihembo ni byiza ariko si cyo cya ngombwa ni ukubakangurira kwiga umuco wo kwizigamira, ngo igihugu gitere imbere, mu Rwanda usanga twizigamira twarangije byose.”
Igihembo gihiga ibindi kizatomborwa ni imodoka yo mu bwoko bwa Mahndara ifite agaciro ka miliyoni zisaga 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibihembo bindi bizatomborwa n’abizigamiye byibura ibihumbi 100 inshuro ebyiri (ibihumbi 200), mu gihe imodoka izatomborwa n’abazaba bafite ibihumbi 600 kuri konti yabo kugeza mu Kuboza 2014.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|