’Singombwakashi’ izafasha BK kugabanya inyungu yaka ku nguzanyo

Banki ya Kigali (BK) ivuga ko ishingiye ku nyungu ibona, hamwe n’ikoranabuhanga ryiswe “Singombwakashi”, izagabanya inyungu yaka ku nguzanyo iha abayigana.

Diana Karusisi, umuyobozi mukuru wa BK asobanura ibijyanye n'imikorere mishya ya BK
Diana Karusisi, umuyobozi mukuru wa BK asobanura ibijyanye n’imikorere mishya ya BK

Ubusanzwe iyo banki itanga inguzanyo ku bayifuza, bakayishyura bageretseho inyungu ibarirwa hagati ya 17% na 20%, bitewe n’ubwoko bw’inguzanyo n’uburyo abayifashe bitabira kwishyura.

BK ivuga ko mu gihembwe cya mbere cya 2018, yari imaze gutanga amafaranga y’inguzanyo abarirwa muri miliyari 477.4, akaba yarazamutseho 12.1% ugereranije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2017.

BK yatangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, ko yungutse miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2018.

Iyo Banki inafite ishami ry’ubwishingizi (BKGI) n’iry’ikoranabuhanga (BK TechHouse), ivuga ko ayo mafaranga arengaho 7.7% ugereranije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize wa 2017.

Ikindi iyo banki ivuga ko kizashingirwaho mu kugabanya inyungu abakiriya basabwa ku nguzanyo, ni ugukoresha ikoranabuhanga ryitwa “Singombwakashi”, ririnda abantu kugendana inoti cyangwa ibiceri by’amafaranga.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi agira ati:”Hari igihombo kinini gituruka mu bikorwa byo guhererekanya amafaranga.”

Yagize ati “Nyamara ibi byose abakiriya bashobora kubikorera kuri telefoni cyangwa kuri internet. ‘Singombwakashi’ izafasha banki kurushaho kunguka kandi umukiliya na we ntazongera kumara isaha muri banki ategereje amafaranga.”

Kuri telefone umuntu akanda *334# agakurikiza amabwiriza, cyangwa agakoresha ikoranabuhanga (Mobile app), ubundi akabika cyangwa akabikuza amafaranga hagati ya konti ye muri BK n’indi konti mu yindi banki, kuri mobile money, Airtel money na Tigo Cash.

Iyo Banki kandi itanga amakarita yayo afasha nyirayo guhaha mu masoko atandukanye atiriwe ajya gushaka mafaranga muri banki, ahubwo akoza iyo karita ku mashini yitwa ‘POS’ ikaba ari yo imukata amafaranga ye ari kuri konti.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya BK, Désiré Rumanyika, agira ati” Iki kiguzi cyo gukora ibyo duha abakiriya nikigabanuka bizatuma amafaranga duca abakiliya babona inguzanyo na yo agabanuka.”

Umuyobozi mukuru wa BK avuga ko bateganya kuzakoresha Amadolari ya Amerika abarirwa hagati ya miliyoni 10-20, azashorwa mu ikoranabuhanga rigabanya amafaranga BK itanga mu bikorwa na serivisi iha abakiriya bayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka