RIB yemerewe kuba umunyamuryango wa Zigama CSS

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemerewe kumugaragaro kuba umunyamuryango mushya wa Zigama CSS.

Umuyobozi mukuru wa Zigama CSS Major General Emmanuel Bayingana mu nama rusange
Umuyobozi mukuru wa Zigama CSS Major General Emmanuel Bayingana mu nama rusange

Icyemezo cyo kwakira RIB nk’umunyamuryango mushya w’iyo Banki cyafatiwe mu nama rusange y’abanyamuryango bayo yabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Ugushyingo 2018, aho hanagaragarijwemo ibyo Zigama CSS yagezeho n’ibyo iteganya gukora mu gihe kiri imbere.

Muri iyo nama, abanyamuryango bagaragarijwe ko Banki yabo igenda izamura inyungu uko umwaka utashye kuko muri 2016 yungutse miliyari 6.8Frw, muri 2017 yunguka miliyari 8Frw na ho muri muri uyu mwaka wa 2018 ikaba yarungutse 9.3Frw, ikaba kandi iteganya inyungu ya miliyari 10 mu mwaka utaha wa 2019.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr James Ndahiro, yavuze kandi ko iyo Banki iteganya ko mu myaka itanu iri imbere izaba ifite igishoro kiri hejuru, akanagaragaza ibizakorwa kubira ngo bigerweho.

Yagize ati “Tugiye kuzamura ubushobozi bwa Banki ku buryo nyuma y’imyaka itanu izaba ifite igishoro cya miliyari imwe y’Amadorari ya Amerika (Asaga miliyari 800Frw). Kugira ngo tubigereho tuzongerera ubumenyi abakozi bacu, duteze imbere ikoranabuhanga ndetse tunashore imari ahantu henshi hatubyarira inyungu”.

Zigama CSS yavuye ku bakiriya ibihumbi 80 muri 2017, ubu ikaba igeze ku bakiriya ibihumbi 100 kandi ngo bazakomeza kwiyongera, ikaba ubu ifite igishoro gisaga miliyari 280Frw.

Mu nama rusange y’iyo Banki yabaye muri Werurwe uyu mwaka, abanyamuryango bari bifuje ko na bo bashyirirwaho uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga bwa ‘Visa Card’ ngo boroherwe mu gukoresha imari yabo.

Icyo cyifuzo ngo kiri hafi gushyirwa mu bikorwa nk’uko umuyobozi mukuru wa Zigama CSS, Maj Gen Emmanuel Bayingana yabitangaje.

Ati “Gukoresha Visa Card biri hafi gutangira kuko ubu tugeze mu gihe cyo gusinya amasezerano y’imikoranire nabo kandi ubu barimo kubidutunganyiriza. Bitarenze ukwezi kwa kabiri umwaka utaha bizaba byatangiye, abanyamuryango bose bakazatangira kuyikoresha”.

Arongera ati “Serivisi z’ikoranabuhanga kuri terefone na zo zaratangiye, hari ‘App’ ya Zigama CSS abanyamuryango bakoresha. Ubu kureba uko konti ihagaze barabyikorera, kugura umuriro barabikora badaciye kuri Mobile Money nk’uko bari babimenyereye n’ibindi, igisigaye ni ukubyigisha n’abatarabimenya”.

Kuri ubu Zigama CSS iha abanyamuryango bayo inguzanyo ku nyungu iri hagati ya 13% na 15% bitewe n’icyo isabiwe, abanyamuryango bakaba bifuje ko yagabanywa, icyakora Dr Ndahiro yavuze ko bisaba umwanya kugira ngo babyigeho barebe niba byashoboka, igisubizo bakazagihabwa mu gihe kiri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabashimiye,arikomujyemwibukanabakozibato,babanyamuryangobatangiranyenayo,ububamweninkeragutabaramuduhinguzanyozinzu,dorebeshibarangara,murakozekutuzirikana.

singirankabojpaul yanditse ku itariki ya: 2-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka