Musanze: Uyu mwaka uzarangiza SACCO eshanu zisigaye zifite inyubako

Kugeza ubu mu karere ka Musanze harabarurwa imirenge SACCO 15; ifite inyubako zayo bwite ikaba ari 10, cyakora ngo n’indi itanu isigaye izaba ifite inyubako zayo bwite bitarenze impera z’uyu mwaka.

Ibi bikaba ari ibyatangajwe kuri uyu wa gatanu tariki 24/05/2013 ubwo haganirwaga ku iterambere ry’ibigo by’imari hagamijwe kurushaho gukangurira abaturage kugira umuco wo kwizigamira banatinyuka kwaka no gukoresha inguzanyo.

Abayobozi b’ibigo by’imari iciriritse Umu renge SACCO hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bitabiriye ibi biganiro, basabwe gukangurira abaturage kurangwa n’umuco wo kwizigamira no kwaka inguzanyo mu bigo by’imari iciriritse.

Habyarimana Gilbert umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, yavuze ko abaturage bakwiye gukangukira gukorana n’ibi bigo by’imari iciriritse, kuko arirwo rufunguzo rwo kugera ku iterambere.

Mporwineza Joseph, umucungamutungo w’Umurava SACCO mu murenge wa Gashaki, yavuze ko ibi bishoboka ko abaturage bahugukira gukorana n’ibigo by’imari ku buryo burushijeho, cyakora ngo ibi birasaba ko ko imirenge n’ibyo bigo bafatanya muri icyo gikorwa.

Mugenzi Jerome, umuyobozi w’akarere ka Musanze, wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, yavuze ko kugeza ubu muri Musanze hari imirenge SACCO 15 zingana n’umubare w’imirenge y’aka karere. Cyakora ngo ifite inyubako zayo bwite ni 10, gusa ngo n’indi izaba ifite inyubako bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2013.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aya mahirwe abaturage twahawe twegerezwa ibi bigo by’imari ni ubukungu tudakwiye kunyura iruhande kuko Sacco zorohereza kubona inguzanyo yo kwiteza imbere abazigana ,urugero ni ngewe kuko nahereye ku mafaranga make cyane nazigamaga nyavanye ku kunyonga igare ariko ubungubu sacco yarangurije ngura moto nayo ndi hafi kurangiza kuyishyura,byahinduye ubuzima bwange kuko ubu nasubiye mu ishuri nari naracikirije kubera ubukene.

joseph yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

SCCO zifite akamaro kanini cyane,ariko hari abataravumbura iryo banga,imirenge ndetse na sacco ubwazo bizashyire ingufu mu gushishikariza abaturage kwizigamira no kuguza bifashishije ababikoze bikabageza kubyo bashakaga kugeraho,kandi barahari,ibi bizabera urugero abataragana ibi bigo by’imari icirirtse guhindura imyunvire.

kabatsi yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka