Abambura amatsinda bagiye gukurikiranwa

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo, Baguma Nkubiri Dominique, avuga ko abambura amatsinda yo kubitsa no kugurizanya bagiye kujya bakurikiranwa bagasubiza imitungo y’abaturage.

Amatsinda akora neza ateza imbere abayagize
Amatsinda akora neza ateza imbere abayagize

Abitangaje mu gihe bamwe mu banyamuryango b’itsinda Duterimbere rikorera mu Mudugudu wa Gihorobwa mu Kagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare bavuga ko hashize amezi hafi arindwi kurasa ku ntego (gusoza itsinda cyangwa kugabana) byaranze kubera ko inguzanyo abayobozi baryo bafashe banze kuyishyura bituma n’abandi bafite amadeni banga kwishyura.

Umuturage wahawe izina rya Mukamusoni Jovia avuga ko kurasa ku ntego byagombaga kuba ku wa 26 Werurwe 2020. Icyo gihe ngo ntibyakozwe kubera gahunda ya Guma mu Rugo.

Aho iviriyeho ngo abanyamuryango bakomeje kubaza ubuyobozi niba ntacyo bwabafasha mu gusohoka mu bibazo, maze muri Kanama bagabanywa amafaranga make yari ahari.

Avuga ko amafaranga menshi asigaranywe n’abayobozi b’itsinda batatu ariko nta cyizere babaha cyo kuzayabona.

Agira ati “Nyuma ya Guma mu Rugo, twakomeje gutakambira Mushayija David uyobora itsinda ngo nibura badufashe gusohoka mu bibazo, mu kwa munani baduhaho amafaranga make andi bavuga ko bayaduha mu byumweru bibiri gusa.”

Akomeza agira ati “Ubu twarategereje noneho Mushayija we ahora ahindura imvugo, ubu yatubwiye ko ntayo yabona n’abandi nk’umubitsi we ntakihagera, umunyamabanga na we ni ukuturerega, urebye twabuze aho tubariza.”

Kuba batazi igihe bazabonera amafaranga yabo ngo byatumye benshi bacika intege.

Ikindi ngo kuba ideni ryinshi riri mu mifuka y’abayobozi b’itsinda ngo bituma babasuzugura ku buryo badashobora no kumva ibyifuzo byabo.

Ati “Baradusuzugura bikomeye cyane kandi ni mu gihe amafaranga bayashyize mu bifu byabo twebwe turicira isazi mu maso, urumva niba abayobozi bafite hafi ibihumbi 500 ubwabo, abandi bakwishyura gute bo batishyura nta n’ubushake? Abishyuza na bo twarababuze kuko bacitse intege bazi ko bambuwe burundu bararekera.”

Umuyobozi w’iri tsinda Duterimbere Mushayija David ushyirwa mu majwi n’abanyamuryango kuba ari we wa mbere ufite ideni ndetse akaba adashaka kwishyuza bagenzi be, Kigali Today ntiyabashije kuvugana na we kuko inshuro zose yahamagawe kuri telefone ye igendanwa atayitabye.

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo, Baguma Dominique, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko ko biteguye gufasha abaturage kuko nta muntu ugomba kurya iby’abaturage ngo yidegembye.

Agira ati “Ikibazo ntabwo twari tukizi ariko nibamara kukitugezaho tuzagikurikirana kandi abo bayobozi bagomba kwishyura uko byagenda kose, ntabwo bagomba kurya imitungo y’abaturage mu gihe ari bo bakayibungabunze.”

Umujyanama tekinike mu iterambere n’ubukungu mu matsinda ya Care ku rwego rw’igihugu, Niyitegeka Pascal, avuga ko abayobozi b’itsinda badafite uburenganzira bwo gukora ku mafaranga yaryo uko bishakiye ahubwo ko umurimo wo kuyabitsa no kuyabikuza ukorwa n’abandi batowe mu itsinda bizewe.

Ati “Ntabwo ari muri komite bayobora itsinda, bibaha uburenganzira bwo gukora ku mafaranga y’itsinda uko bishakiye, mu itsinda bitorera abantu bizeye bakabashinga kujya kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga y’itsinda, umuntu umwe ntiyemerewe kujyana amafaranga y’itsinda.”

Niyitegeka Pascal avuga ko ubundi amatsinda ya Care ashingwa hari hagamijwe gufasha abaturage batishoboye batagerwaho na serivise z’ibigo by’imari, bakigishirizwa muri ayo matsinda uko bakoresha inguzanyo, uko batera imbere bakabahuza n’ibigo by’imari.

Care ifite amatsinda arenga ibihumbi 18 mu turere 24 tw’igihugu ngo bitarenze umwaka utaha umunyarwanda wese udakorana n’ibigo by’imari akazaba yagezweho n’aya matsinda intego ari uko bose bagera ku rwego rwo gukorana n’ibigo by’imari.

Aya matsinda arimo abaturage ibihumbi 600 bafite ubwizigame burenga miliyari 14 ku mwaka. Aya matsinda ku mwaka ngo akoresha ingazanyo z’ibigo by’imari zirenga miliyari 12.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABOBANTUBAMBURA,AMATSINDABAKURKIRANWE?

MBONIGABA yanditse ku itariki ya: 19-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka