Karongi: Igihirahiro hagati ya BNR, RCA, Akarere n’Abahinzi b’icyayi ba Gisovu

Banki Nkuru y’igihugu, ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative, akarere ka Karongi ndetse na koperative y’abahinzi b’icyayi ba Gisovu (COOTHEGIM) bananiwe kumvikana ku ishyirwaho rya koperative yo kubitsa no kugurizanya y’abo bahinzi ngo kuko byasenya umurenge SACCO.

Nyuma y’ibiganirompaka by’amasaha atandatu byabaye tariki 15/10/2013 hagati ya ziriya mpanze zose, abahagarariye Banki Nkuru y’Igihugu, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, n’ubuyobozi bw’umurenge wa Twumba, basabye abahinzi b’icyayi ba Gisovu kwemera hagashyirwaho komisiyo igomba kwiga ku kibazo igatanga umwanzuro mu gihe kitarenze ukwezi.

Ubuyobozi bwa Leta ruvuga ko guha COOPEC THEGIM ubuzima gatozi, byaviramo SACCO ya Twumba gusenyuka nk’uko byasobanuwe n’umucungamutungo wayo Gakwaya Jerome, ashingiye ku kuba abanyamuryango hafi ya bose b’iyo SACCO ari abahinzi b’icyayi kandi ari cyo gifite uruhare runini mu kwinjiza umutungo muri iyo SACCO, hejuru ya 90%.

Nshimiyimana Ruzigana E, umuyobozi w'umurenge wa Twumba aganira n'abahinzi.
Nshimiyimana Ruzigana E, umuyobozi w’umurenge wa Twumba aganira n’abahinzi.

Perezidante wa COOTHEGIM Mukarugwiza Thabita, n’umucungamutungo Sinayobye Thomas ntibumva impamvu badahabwa ubuzimagatozi kandi ari umurenge, ari n’akarere barabahaye ibyangombwa byo gutangiza koperative yo kubitsa no kugurizanya ariko guhabwa ubuzimagatozi bikaba ari byo binanirana.

Nyuma yo kugaragarizwa ishingiro ry’impungenge za SACCO Twumba kandi bikanashyigikirwa na BNR yari ihagarariwe na Kavugizo Kevin ushinzwe kugenzura ibigo by’imari iciriritse, umuyobozi mukuru wungirije wa RCA Habyarimana Gilbert, n’umuyobozi w’umurenge wa Twumba aho COOTHEGIM ibarizwa, Nshimiyimana Ruzigana Emmanuel, abahinzi b’icyayi banze kuva ku izima biba ngombwa ko ubuyobozi bubaha ikindi gitekerezo.

Icyo gitekerezo ni icyo guhuza SACCO ya Twumba na COOPEC THEGIM bigakora ikigo kimwe cy’imari gikomeye, aho kugira ngo habeho ibigo bibili bidafite ingufu kandi byose bihuriye ku nyungu izanywa n’icyayi, ariko icyo gitekerezo COOTHEGIM ntiyumvaga impamvu yacyo.

Ivuga ko kuba abanyamuryango bayo ari abo mu mirenge ine (Twumba, Rwankuba na Mutuntu yo muri Karongi), na Nkomane muri Nyamagabe, bitumvikana impamvu bavutswa uburenganzira bwabo kuko mu yindi mirenge ukuyemo Twumba, ngo Imirenge SACCO yaho nta bibazo ifite.

Inama yabereye mu murenge wa Twumba, aho COOTHEGIM ibarizwa.
Inama yabereye mu murenge wa Twumba, aho COOTHEGIM ibarizwa.

Ikindi kandi abayobozi ba COOTHEGIM na COOPEC THEGIM, bavuga ko bizabagora kumvisha abaturage ukuntu coopec yabo yimwe ubuzimagatozi kugira ngo SACCO Twumba idasenyuka, ariko BNR, RCA n’umurenge wa Twumba bakavuga ko nta kigoranye kirimo.

Inama yatangiye saa sita z’amanywa, irinda igera hafi saa kumi n’ebyili z’umugoroba impande zombi zitarabasha kumvikana, biba ngombwa ko bemeranya gushyiraho komite izaba irimo impande zose, maze biyemeza ko mu gihe kitarenze ukwezi, bazaba bamaze gufata umwanzuro wumvikanyweho.

Nubwo COOTHEGIM yemeye uwo mwanzuro, wabonaga bagiye batanyuzwe kuko igihe cyose bamaze mu nama, nta gitekerezo na kimwe kigeze kibanyura.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka