Kwegerezwa SACCO byabakijije itike ya 3.000Frw

Abatuye mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, bavuga ko kwegerezwa SACCO byabakijije itike ya 3000Frw bategeshaga bajya kubitsa.

Kwegerezwa umurenge SACCO hafi byatumye n'abakecuru babasha kuvitsa bakizigama.
Kwegerezwa umurenge SACCO hafi byatumye n’abakecuru babasha kuvitsa bakizigama.

Mukandori Felecite w’imyaka 65 utuye mu Kagali ka Rugese, avuga ko atigeze yagira konti kubera nta banki yari imwegereye kuko byamusabaga itike y’ibihumbi bitatu ngo agere aho banki yari imwegereye.

Yagize ati “Ubundi kuko hari kure, wasangaga tuyibikira mu nzu. Hari umunsi se batibaga abantu aho bayabitse mu mazu! Ubu ngubu iyo mbikije bimfasha kizigamira, kuko iyo ubitse mu rugo uyakoresha nabi ugasesagura. Ibi bintu ni byiza cyane kuba baratwegereje banki.”

Baravuga Emmanuel utuye akagali ka Rwikubo avuga ko yarinze ageza imyaka 50 atazi banki, ariko nyuma y’uko SACCO ibegereye mu 2013, yitabiriye kubitsa no kuguza akabasha kwiteza imbere.

Mukandori avuga ko yagejeje imyaka 60 ataragira konti nimwe muri banki,kubera ko zabaga kure ye.
Mukandori avuga ko yagejeje imyaka 60 ataragira konti nimwe muri banki,kubera ko zabaga kure ye.

Ati “Twari twarahombye byinshi! Ubu ndabitsa nkaguriza. Maze kugira inka nakuye munguzanyo ya SACCO. Ni ingirakamaro. Ubu n’umukecuru n’umusaza n’umwana barabitsa kuko habegereye. Ubundi mbere ntawajyagayo hari kure.”

Umucungamutungo wa SACCO ya Rurenge Mugabo Michel, avuga ko babanje gukorera ahubatse ibiro by’umurenge wa Rurenge ariko baza gufata icyemezo cyo kubaka ibiro byabo mu cyaro hagati aho abaturage babageraho byoroshye.

Avuga ko byatumye umubare w’abanyamuryango wabo wikuba hafi gatatu, kuko bavuye ku 2076 bagtangira kuhakorera mu 2013m, ubu bakaba bageze ku 5.783.

Umurenge SACCO kubegera hafi mu cyaro ngo byatumye bajijukirwa no kubitsa.
Umurenge SACCO kubegera hafi mu cyaro ngo byatumye bajijukirwa no kubitsa.

Ati “Biragaragara ko icyemezo twafashe cyo kuza hano mu cyaro hagati ugereranije n’imiterere y’umurenge wacu cyatugiriye akamaro.

Ubu turabona abanyamuryango b’ingeri zose, Abakecuru ubu nabo baraza kandi mbere ntabahageraga, abagore nabo n’uko. Ubundi twari dufite abagabo gusa kuko nibo babashaga gukora urwo rugendo rurerure.”

Utugali twa Rwikubo, Rugese n’Akagarama, mu Murenge wa Rurenge dusa n’uturi ku ruhande ahantu mu cyaro, nta kigo cy’imari cyangwa banki byigeze biba hafi yabo kubera imiterere yaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka