Kudaturira "Sacco" bibangamira gahunda zo kwizigamira

Abaturage bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi barifuza ko bakwegerezwa ibigo by’imari kuko bagorwa no kugera ku murenge Sacco.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, avuga ko bari kuganira n'ibindi bigo by'imari ku gira ngo bijye gukorerayo
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, avuga ko bari kuganira n’ibindi bigo by’imari ku gira ngo bijye gukorerayo

Abatuye mu tugari twa Nyamihanda na Rwambogo ni bamwe mu bavuga ko bakora urugendo rw’amasaha atanu kugira ngo bagere kuri Sacco ya Butare. Uwifite we ategega moto akishyura 8.000Frw kugenda no kugaruka.

Ngirumukiza Viateur ubitsa muri iyi Sacco avuga ko byatumye bamwe batangira gucika integer ku buryo hari abatakiyibitsamo, bigatuma bayakoresha mu buryo batateguye.

Agira ati “Abenshi ntibitabira gukoresha Banki bitewe n’uko iri kure biba ngombwa ko tuyibikira mu bundi buryo busanzwe kubera ari kure.”

Aba baturage kuvuga ko bakabaye bifashisha ibigo by’imari bikabaha inguzanyo na bo bakiteza imbere, ariko kuko bibahenda kugera ku murenge sacco barabyihorera.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, avuga ko akarere kari kuganira na banki z’ubucuruzi ngo barebe uko bajyanayo ibigo by’imari byunganira sacco nubwo bitoroshye.

Ati “No kuba ntayindi banki ihari nabyo ni ikibazo. Ariko turimo turaganira n’izi banki z’ubucuruzi ku gira ngo turebe niba batahakorera.”

Umurenge wa Butare ni umwe muri 18 igize Akarere ka Rusizi. Igice kinini cyawo kigizwe n’imisozi ku buryo bigora cyane abawutuye kugenderana ubwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka