BPR yatangiye kuruhura abakiriya bayo gusiragira kuri banki bashaka amafaranga

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yashyizeho uburyo bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni na internet, bizarinda abantu kongera guhererekanya amafaranga mu ntoki cyangwa gukora umurongo kuri banki.

Umuyobozi mukuru wa BPR, Maurice K Toroitich yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha abakiriya gukoresha amafaranga yabo badategereje ko Banki zafunga
Umuyobozi mukuru wa BPR, Maurice K Toroitich yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha abakiriya gukoresha amafaranga yabo badategereje ko Banki zafunga

BPR isanzwe yaraguzwe na Sosiyete ya Atlas Mara yamuritse ubu buryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018.

Umuyobozi mukuru wa BPR, Maurice K Toroitich, yavuze ko igihe u Rwanda rugezemo bikwiye korohereza abantu mu gukora gahunda zabo bakoresheje umwanya muto, cyane cyane mu bijyanye n’ihererekanya mafaranga.

Yagize ati “Icyiza cyo gushyira izi serivisi mu maboko y’abakiliya ni uko ashobora kubikorera igihe ashakiye, aho ashakiye nta gutekereza ngo banki zigiye gufunga.”

Yavuze ko umukiriya akoresheje telefone cyangwa afite internet ashobora kohereza cyangwa gukura amafaranga kuri konti ye cyangwa akohereza ku yindi konti itari muri BPR. Ibyo bijyana no kwishyura izindi serivisi zirimo imisoro.

Umuntu azajya akoresha amafaranga yifashishije telefoni ye, atiriwe ajya gutonda imirongo kuri Banki
Umuntu azajya akoresha amafaranga yifashishije telefoni ye, atiriwe ajya gutonda imirongo kuri Banki

Porogaramu ishyirwa muri telefoni za smart phones cyangwa gukoresha imibare yabugenewe izwi nka “USSD”, ni byo bifasha umuntu gukoresha izi serivisi za BPR.

BPR kandi ifatanya n’ibigo by’itumanaho birimo Tigo iherutse kugurwa na Airtel hamwe na MTN, ku buryo umuntu abasha gukura no gushyira amafaranga ye kuri konti ye ya banki akoresheje Mobile Money (Push and Pull).

Toroitich yagize ati” Uru ni urugendo dutangiye kandi twizeye ko bizoroshya ubuzima. Indi ntambwe duteganya gutera muri uyu mwaka ni ugutanga inguzanyo binyuze kuri telefoni igendanwa. Hamwe n’uburyo bwo kugenzura indangamuntu, umuntu azabasha gufungura konti akoresheje telefoni, ikizakurikiraho ni ugutanga inguzanyo ntoya.”

BPR iherutse kumurika amakarita atandukanye yifashishwa mu guhaha no kwishyura serivisi zitandukanye, ivuga ko yizeye ko ikoranabuhanga muri serivisi z’imari rizagenda ritera imbere, dore ko uretse ubukangurambaga mu baturage, inzego zitandukanye nazo ziri gukorana ku buryo ibibazo by’imiyoboro y’itumanaho bya hato na hato nabyo bikemuka.

Iyi banki yagizwe iya mbere mu Rwanda muri 2017, uyu mwaka yiteguye gukomeza kugeza ku Banyarwanda uburyo bworoshye bwo kugera cyangwa gukoresha amafaranga nta mvune burimo Visa, Master Card, na MasterPass.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nigute nashyira amafaranga kuri compte yanjye ya bpr avuye kuri momo?

Shami yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

Mutubwire ukuntu umuntu yafunguza konti ukoresha telephone uramutse urikure

Tuyizere aurore yanditse ku itariki ya: 1-02-2019  →  Musubize

mutubwire inzira umuntu anyuramo kugirango are be amafaranga akoresheje mobile money

nikwibishaka jean paul yanditse ku itariki ya: 28-01-2018  →  Musubize

ese ko kureba amafaranga umuntu afite kuri konti ukoresheje mobile money bitemera ukoresha iyihe nzira

alias yanditse ku itariki ya: 28-01-2018  →  Musubize

Birahenze cyane kurusha Mobile Money. Bashyireho bibe ubuntu

Bosco yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka