Abayobozi ba za Sacco 200 bashobora gukurikiranwa kubera imicungire y’imari mibi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Koperative (RCA) kiratangaza ko gishobora kuzakurikirana abayobozi bagera kuri 200 bayobora za Sacco, kubera imiyoborere mibi y’imari bashinzwe.

Umuyobozi wa RCA Jean Bosco Harerimana yabwiye Kigali Today ko abakekwaho iyo mikorere bari hagati ya 6% na 7% mu bakora muri izi Sacco bangana na 3.000. Ngo bazashyikirizwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bisobanure.

Mu gihugu hose hakorera Sacco 416 zikoresha ingengo y’imari ya miliyari 70Frw, zikaba zifite abakiliya bagera kuri miliyoni 3.3

Harerimana avuga ko iperereza kuri abo bayobozi rije mu gihe hari n’ikibazo cy’ibirarane by’imyenda itarishyurwa igera kuri miliyari 1.7Frw. Banki Nkuru y’Igihugu ivuga ko izo nguzanyo zigeze kuri 16.3$, zikaba zirenze kure cyane ikigero ntarengwa cya 5%.

Agira ati “Amenshi muri ayo mafaranga yatanzwe mu buryo butemewe no kuba abakozi bataragiye bakurikirana uko yatangwaga. Raporo twayishyikirije RIB ngo ibikurikirane.”

Harerimana avuga ko amakosa menshi yabaye, yatewe n’ubwitabire bwinshi bw’abakiriya ba Sacco, hakiyongeraho no kuba nta koranabuhanga rihagije ryo gucunga imari ya za Sacco.

Ku rundi ruhande, Anastase Kalimunda umucungamutungo wa Sacco Inganzo Ntarabana yo mu Karere ka Rulindo, ati “Ibirarane by’imyenda biterwa n’uko abaturage bagurijwe batishyurira igihe, ariko tukanatekereza ko biterwa no kuba nta koranabuhanga rihari rifasha mu gutanga amakuru ajyanye n’imyenda.”

Mu gihe benshi mu bacungamutungo ba Sacco bemeza ko ikoranabuhanga rizagabanya amakosa mu icungamutungo, RCA ivuga ko hakiri imyaka igera kuri ibiri kugira ngo Sacco zose zibe zahurijwe mu ikoranabuhanga.

Ibi byatewe n’uko sosiyete y’Abanyakenya Fintechyari yarahawe isoko ryo gukora porogaramu yo gucunga za Sacco zose yananiwe kuzuza inshingano, bituma ihagarikwa.

Isoko rikazahita rihabwa indi kompanyi kugira ngo irangize ako kazi kari kamaze imyaka ine kadindiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Erega ibi bintu byamasoko ya informatisation na ba extanal auditors harimo complot hagati ya ba managers nabamwe mubagenzuzi kdi ahenshi ntibica mumucyo. Nigute umucungamutungo akenera inguzanyo muri bank agahita yimurirayo compte za sacco nkaho ariye kigiti cye cg bakirirwa bavugurura inyubako buri mwaka? byose bigahabwa umugisha nabo bagenzuzi

kadogo yanditse ku itariki ya: 22-06-2018  →  Musubize

Abakozibamwe ba Sacco bakora nabi bagombye kwihana ,bagacunga neza umutungo bashinzwe.Bakaba inyangamugayo.Ndi iNyakinama

Semuhungu Jean Felix yanditse ku itariki ya: 22-06-2018  →  Musubize

Abobakozi ba sacco bakuriranwe kuko natwe muri sacco dukorebirahaba

jean bosco nsabimana yanditse ku itariki ya: 21-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka