COGEBANQUE yiyemeje kuba umufatanyabikorwa w’abaciriritse ibihe byose

Banki ya COGEBANQUE yafunguye ishami rya 23 mu Karere ka Ruhango, itangaza ko ifite gahunda yo guhanga n’ikibazo cy’abatobona inguzanyo.

Umuyobozi w’agateganyo wa COGEBANQUE, Muremangingo Rachid, yabitangaje mu muhango wo kugaragariza abanyaruhango ko iyi banki yaje gukorana nabo, igahangana n’ibibazo bahura nabyo bibandiza mu iterambere, kuri uyu wa gatanu tariki 1 Mata 2016.

Ishami rishya COGEBANQUE yafunguye mu Karere ka Ruhango.
Ishami rishya COGEBANQUE yafunguye mu Karere ka Ruhango.

Yagize ati “Tuje hano, kugirango dusangire iterambe, twiteguye gufatanya mu buryo bwose bushoboka, kugira ngo hatagira usigara imyuma. Tuzibanda mu bwiciro byose bishoboka cyane cyane iby’ubuhinzi, kuko twumvuse ko ariho hari ikibazo gikomeye.”

Muremangingo yemereye ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, ko biteguye gufatanya mu buryo bushoboka aka karere kagatezwa imbere, kuko amafaranga bakoresha nta handi ava ari mu Banyarwanda.

Umuyobozi w'iyi banki yavuze ko biteguye kuzamura abaturage mu iterambere.
Umuyobozi w’iyi banki yavuze ko biteguye kuzamura abaturage mu iterambere.

Abatuye umujyi wa Ruhango bakanawukoreramo ubucuruzi butandukanye, bavuze ko biteguye gukorana n’iyi banki, kuko bumvishe imigabo n’imigambi yayo bakumva izabateza imbere.

Mbaraga Philip, ukora akazi k’ubucuruzi mu karere ka Ruhango no mu mande zako, yagize ati “Twishimiye cyane kuba iyi banki itugobotse, twajyaga dukorana ariko bikatugora cyane, kuko yakorerega ahandi, ubu rero twiteguye kuyigana ikatugeza ku iterambere rirambye.”

Inzego zitandukanye zari zitabiriye uyu muhango.
Inzego zitandukanye zari zitabiriye uyu muhango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yavuze ko iyi banki iziye igihe, kuko ngo igiye kubafasha mu guteza imbere abaturage batuye aka karere.

Ati “Ni byo pe, izi n’izindi mbaraga tubonye rwose, kandi ntituzazipfusha ubusa, tuzi ahari ikibazo mu baturage bacu, rero tugomba gufatanya n’iyi banki iterambere rikagera kuri buri wese tukazamukira rimwe.”

Imihango yo gufungura iri shami ku mugaragaro izaba nyuma y’icyunamo. COGEBANQUE kandi iteganya kongera umubare munini mu w’abayigana, biyongera ku bandi ibihumbi bisaga 60 imaze kugira mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka