Ibiribwa bituruka mu mahanga biramutse bitabonetse, u Rwanda rwabikoraho iki?

Ntawabura kwibaza icyo u Rwanda ruri gukora kugira ngo ibiribwa nk’umuceri, ibigori, ingano, amavuta n’ibindi bikomeze kuboneka mu gihe ibitumizwa hanze byaba bitabonetse, bitewe n’intambara hamwe n’imihindagurikire y’ikirere yibasiye ubuhinzi ku Isi.

Hari ibihugu byatangiye kwifata mu kohereza hanze ibiribwa kubera impungenge zavutse z'uko Isi yakugarizwa n'inzara
Hari ibihugu byatangiye kwifata mu kohereza hanze ibiribwa kubera impungenge zavutse z’uko Isi yakugarizwa n’inzara

Si intambara y’u Burusiya na Ukraine gusa irimo guteza ibura ry’ibiribwa, ahubwo amapfa n’imyuzure na byo ngo byagabanyije umusaruro, ku buryo ibihugu bimwe byohereza ibinyampeke mu mahanga byatangiye kwifata.

Inkuru yatangajwe na Televiziyo y’Abarabu Al Jazeera mu mpera z’Ukwezi gushize kwa Kanama 2023, igaruka ku kuba Leta y’u Buhinde yarahagaritse koherereza amahanga umuceri bitewe n’uko ngo wagabanutse cyane muri icyo gihugu cya mbere ku Isi mu byeza umuceri mwinshi.

Al Jazeera igaragaza ko abarenga 1/2 cy’abatuye Isi bakenera umuceri nk’ifunguro ry’ibanze, kandi ko u Buhinde butanga urenga 40% byawo, hagakurikiraho Thailand, Vietnam, Pakistan na Leta zunze Ubumwe za Amerika, na byo ngo bitanga umuceri utari muke.

Banki y’Isi ivuga ko atari u Buhinde gusa bwakumiriye iyoherezwa mu mahanga ry’ibiribwa by’ibanze, ahubwo ko iki cyemezo ngo cyamaze gufatwa n’ibihugu bigera kuri 20, bikaba byarashyizeho amananiza kugira ngo bidateza inzara abaturage babyo.

Impamvu y’icyo cyemezo ngo iraterwa ahanini n’Isi yibasiwe n’ibiza birimo inkongi z’imiriro mu bihugu by’i Burayi na Canada, muri Amerika y’Epfo na Afurika y’Iburasirazuba hateye amapfa, Aziya y’Iburasirazuba (cyane cyane u Bushinwa) na yo ikaba ngo yibasiwe n’imyuzure.

Al Jazeera itanga urugero rw’uko imyuzure yateye Pakistan mu mwaka ushize wa 2022 yangije 80% by’imyaka, biteza igihugu cyose ibura ry’ibiribwa ku buryo bukomeye.

Mu bihugu birimo ibyegereye u Rwanda bivuga ko bitazabona umusaruro uhagije w’ibiribwa muri uyu mwaka hari Kenya, Tanzaniya, Uganda, Somaliya, Haiti, Chili na Boliviya, bitewe n’ikirere kitagenze neza.

Igisubizo kirava mu gutunganya ibishanga no kuhira imusozi - RAB

Kigali Today yaganiriye n’Umuyobozi mu Kigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ibijyanye no kuhira, Injeniyeri Hitayezu Jerôme, avuga ko kugira ngo Leta izibe icyuho cy’ibiribwa biva hanze, igomba kwihutisha gutunganya ibishanga no kwagura ubuso bwuhirwa ku misozi.

Hitayezu avuga ko bafite gahunda yo kuhira imyaka ku misozi ku buso bwa hegitare(ha) 102,284 bitarenze umwaka utaha wa 2024, zivuye kuri hegitare zirenga 50 mu mwaka wa 2017.

Avuga ko ubu bageze kuri hegitare hafi 80,000 zuhirwa, ziyongera ku mirima yo mu bishanga itajya isaba guhingwaho mu gihe cy’itumba n’umuhindo gusa.

Mu mishinga yuhira imusozi ku buso bunini buhingwamo ibigori, soya, ibishyimbo n’imboga hari uwa Nasho muri Kirehe ku buso bwa hegitare 600, Kagitumba muri Nyagatare kuri hegitare 400 hamwe na Matimba muri Gatsibo kuri hegitare 600.

Hitayezu avuga ko uretse ibishanga bihorana amazi hamwe no kuhira imusozi ku buso bunini, hari n’indi mishinga myinshi yo kuhira ku buso buto buto mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Avuga ko umuceri n’imboga byahariwe ibishanga, ariko ko hari na gahunda yo guhinga ku nkengero zabyo ibijumba bikungahaye kuri vitamine C.

Hitayezu agira ati "Mu bishanga ho ibihe by’amage biramutse bije twarwana na byo, imusozi ni ho hakiri ikibazo kuko ubuso tumaze gutunganya bukiri buto ugereranyije n’ubwo twifuza".

Ati "Nta bwoba abantu bari bakwiye kugira ku bihe bidasanzwe byabaho cyane ko twe dufite imigezi myinshi, turimo gushyira imbaraga mu gukangurira abantu kwitabira kuhira ku buso buto buto kandi abahinzi benshi bamaze kubyumva."

Hitayezu avuga ko Abanyarwanda baramutse babyaje umusaruro utugezi twose turi mu Gihugu, ibiribwa ngo byaboneka ndetse hakabaho no gusagurira abandi.

Mu mbogamizi agaragaza hari uguhenda kw’ibikoresho n’amashanyarazi azamura amazi ahirengeye, kugira ngo abashe kumanukira mu mirima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka