AMIR yabonye ubuyobozi bushya ihita yiyemeza gucyemura ibibazo by’imicungire y’imari

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rda, busanga ibibazo bikigaragara muri ibi bigo, bisaba imbaraga, nubwo ngo hari intambwe imaze guterwa. Ubwo hatorwaga komite nyobozi nshya yasimburaga icyuye igihe kuri uyu wa Gatanu tariki 11/10/2013, hatangajwe ko hari ibigomba kuzitabwaho, cyokora ngo bikaba hari ibikigoranye guhita bibonerwa ibisubizo mu buryo bwihuse; birimo nko gushaka igishoro.

Mu mumyaka yashize muri ibi bigo by’imari iciriritse, byakomeje kuvugwamo ibibazo binyuranye.Hari bimwe byafunze imiryango, ibi bijyana ni uko hari nabo byatwariye amafranga, kugeza nubu bakishyuza.

Komite nyobozi nshya yatowe iri gutanga indahiro zayo.
Komite nyobozi nshya yatowe iri gutanga indahiro zayo.

Mu biganiro by’abanyamuryango b’iri shyirahamwe, icyari gishyizwe imbere cyari ugutora komite nyobozi yasimburaga iyari imaze imyaka ibiri iyoboye iri shyirahamwe ry’imari iciriritse.

Zihiga Faustin wari umuyobozi w’inama icyuye igihe y’iri shyirahamwe, ngo nubwo hari intambwe ibi bigo bimaze gutera, ngo ibi ntibikuraho ko hatari ibibazo bimaze igihe, nawe asize bitarakemurwa, kdi ngo abona ko bisaba imbaraga zihagije.

Zihiga (ibumoso) ashimira Nzagahimana (iburyo umusimbuye).
Zihiga (ibumoso) ashimira Nzagahimana (iburyo umusimbuye).

N’ubwo ngo hari ibyashyikirijwe inzego zibakuriye, nk’icy’abambuwe amafranga yabo, kinamaze igihe kitari gito, ngo hari ibiboneka ko bizafata igihe kinini, kugira ngo bizabonerwe ibisubizo ; kutagira igishoro gihagije, ngo iki ni kimwe abona ko kigikomeye ababasimbuye bazitaho.

Ibi bigo by’imari iciriritse, kugeza ubu ngo bifashwa inkunga ya 92%, ibi bikumvika neza ko inkunga zihagaze, ibi bigo byakongera guhura n’ikibazo gikomeye. Ugiye kuyobora iri shyirahamwe, twamubajije icyo yumva agiye gukora hamwe n’abanyamurango, ngo nibura ibi bigo bibashe kubona iigishoro kidaturuka ku nkunga.

Komite itora yagisze akazi katoroshye ko guhitamo abazabahagararira kuko abiyamamaje bose bari bashyigikiwe.
Komite itora yagisze akazi katoroshye ko guhitamo abazabahagararira kuko abiyamamaje bose bari bashyigikiwe.

Ministeri y’imari n’igenamigambi yari muri iki gikorwa, yatangaje ko hari icyo igiye gufasha ibi bigo, ngo kugira ngo n’ibibazo byakomeje kuvugwa bibe byarangira, cyangwa se ibyavuka mu gihe kizaza.

Jean Marie Vianney Nzagahimana atowe yari asanzwe ari umuyobozi wa za SACCO. Naho uwo asimbuye ariwe Faustin Zihiga yari amaze imyaka itanu ayobora iri shyirahamwe.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Komite itagira umugore n’umwe ra?

eva yanditse ku itariki ya: 12-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka