Abahatira abaturage kujya muri Ejo Heza bihanangirijwe

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yihanangirije abayobozi, ibamenyesha ko batemerewe guhatira abaturage kwitabira gahunda ya Ejo Heza.

Ibyo bikubiye mu ibaruwa Minisitiri w’imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yandikiye abayobozi barimo ab’Uturere twose tw’Igihugu ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, aho yagaragaje ko iki kibazo yagisuzumye afatanyije na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, bikaza kugaragara ko hari abaturage barimo n’abatishoboye, bagenerwa inkunga ya VUP, n’abakozi basanzwe bafite ubwishingizi bw’izabukuru (Social Security/ Sécurité Sociale) muri RSSB, bashyirwa muri gahunda ya Ejo Heza ku gahato.

Muri iyo baruwa hari aho Minisitiri Ndagijimana yagize ati: “Ndabibutsa ko kujya muri gahunda ya Ejo Heza ari ubushake, ko nta rwego rwemerewe kubihatira abaturage”.

Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana yibukije inzego z’ubuyobozi, ko igikwiye gukorwa, ari ugukangurira abaturage kwitabira iyi gahunda ibafitiye akamaro, cyane cyane abatari muri gahunda y’ubwiteganyirize bw’abakozi, babagaragariza inyungu yayo, dore ko ibereyeho kubafasha kwizigamira by’igihe kirekire, bakazagira amasaziro meza.

Ibi bibaye mu gihe hirya no hino mu Turere dutandukanye, abaturage bakunze kwinubira ko abayobozi babaka amafaranga ya Ejo Heza ku gahato, aho bamwe banagaragaza ko hari serivisi z’ibanze badahabwa, mu gihe bigaragaye ko batari muri Ejo Heza.

Urugero ni urw’abakorera imirimo y’amaboko muri gahunda ya VUP muri umwe mu Mirenge igize Akarere ka Burera, baheruka kubwira Kigali Today ko bemeye kujya bakatwa amafaranga ya Ejo Heza ku bw’amaburakindi.

Umwe muri bo yagize ati: “Turi abakozi 300 bacukura imiringoti mu misozi, mu rwego rwo kurwanya isuri. Abayobozi baraje batubwira ko mu mafaranga tuzajya duhembwa, bazajya badukata amafaranga ya Ejo Heza. Bamwe muri twe twabiteye utwatsi, tubabwira ko tutabyifuza, bo badusubiza ko utabishaka ahitamo ko bamusezerera akajya kwicara mu rugo. Mu mafaranga ibihumbi 15 duhemberwa imibyizi y’iminsi icumi tuba twakoze, badukatamo 1000 ya Ejo heza, utabariyemo n’andi baba bagiye bakatakata”.

“Ubwo rero twarebye guhara n’utwo dukeya dusigarana, turavuga tuti reka twemere bajye bayajyana. Ariko mu by’ukuri tuyatanga bitatuvuye ku mutima, tugononwa ndetse yemwe twiciraguraho”.

Undi mubyeyi wo mu Karere ka Musanze, na we aheruka kujya ku biro bya kamwe mu Tugari twaho, kwaka serivisi ijyanye na mituweli, bamubwira ko ntacyo bamumarira mu gihe atari muri gahunda ya Ejo Heza.

Ati: “Muri Kanama umwaka ushize narwaje umwana, ngiye kumuvuza kwa muganga, basanga nta karita ye ya mituweli yongerewe igihe mfite, banyohereza kujya kuyireba ku Kagari. Nagezeyo abayobozi bambwira ko ntacyo bashobora kumarira tutari muri gahunda ya Ejo Heza. Narabinginze nanabereka ukuntu umwana wanjye arwaye, barantsembera mbonye bitagize icyo bitanze, njya kumugurira imiti muri farumasi ndataha aba ari yo muha”.

“Nkibaza aho mituweli ihurira na Ejo Heza bikanyobera. Kugeza n’ubu n’ubwo umwana yakize, sinongeye gusubira mu by’iyo mituweli, aho ubu mpora mfite ubwoba bw’icyo nakora mu gihe umwana wanjye yarwara akaremba mu gihe nari naramwishyuriye mituweli ariko bakaba baranze kumpa ikarita ye ngo ni uko ntari muri Ejo Heza”.

Gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya “Ejo Heza”, yashyizweho na Leta y’u Rwanda, hagamijwe gufasha abaturage kwizigamira, kugira ngo bazagire amasaziro meza, binyuze mu mafaranga bahabwa (pension) ndetse n’ubundi bufasha Leta ibagenera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ejo heza ninziza ariko niba itagoboka umuntu ashonje ikazamugoboka ashaje ntiyishyurire Umwana ishuri ntigurire umuntu icumbi arikurara hanze yazamumarira iki ese CSR na Ejo heza bizagoboka abanyamuryango bahuye nibihe bibi ryari niba cooperative zidatanga divident zihagarikwa BPR ko yagurishije abanyamuryango ntibakanuye gusa haricyo bavuze mutuvuganire kuribyo byose

duna yanditse ku itariki ya: 2-03-2023  →  Musubize

Gahunda y’Ejo heza Ni nziza ariko ariko ntabwo abayobozi bayisobanurira abaturage nga babumvishe ibyiza byayo ahubwo yabaye nk’itegeko

Wakwibaza uti ese iyo Waka umukecuru wimyaka 80 ejo heza kdi ageze igihe cyo kugobokwa aba azamumarira iki ?

Rwose Minister yarebye kure kuko Ejo heza yari imaze gufata Indi ntera

Nyandwi Florent yanditse ku itariki ya: 1-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka