Haiti: Minisitiri w’Intebe yeguye, hashyirwaho Guverinoma nshya

Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kujya kuri uwo mwanya ku mugaragaro mu 2021, ubwo Perezida Jovenel Moise yari amaze kwicwa, ubu uwo mwanya wa Minisitiri w’Intebe ukaba wahise ujyamo ku buryo bw’agateganyo Michel Patrick Boisvert, wari usanzwe ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu.

Uwari Minisitiri w'Intebe wa Haiti, Ariel Henry
Uwari Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry

Hashyizweho kandi ubutegetsi bw’inzibacyuho bugizwe n’abantu icyenda, ku wa Kane tariki 25 Mata 2024, bukaba bwashinzwe kongera kugarura ituze mu gihugu cya Haiti kimaze iminsi kirangwamo imvururu ziterwa n’udutsiko tw’amabandi akomeye, imvururu zanahitanye ubuzima bw’abaturage mu bihe bitandukanye.

Ariel Henry yari yarijeje abaturage ko azava kuri uwo mwanya wa Minisitiri w’Intebe ku mugaragaro, mu gihe hazaba hashyizweho ubwo butegetsi bw’inzibacyuho.

Mu ibaruwa yanditse ku itariki 24 Mata 2024, igatangazwa no ku mbuga nkoranyambaga, Ariel Henry yavuze ko yeguye ku mugaragaro.

Muri iyo baruwa yashimiye abari muri Guverinoma, abakoranye na we, abakoraga mu zindi nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta ndetse n’inzego z’umutekano, kuba baramufashije muri manda ye.

Yagize ati "Ndashimira abantu bose bagize imbaraga zo kwemera guhangana n’ibibazo hamwe nanjye. Ndazirikana abaturage ba Haiti bapfuye n’abahuye n’ibibazo bikomeye muri iyi myaka ishize yaranzwe n’imvururu”.

Ati "Ndashimira abaturage ba Haiti bampaye amahirwe yo gukorera igihugu cyacu, mu bushishozi, ubunyangamugayo n’ishema. Haiti izongera ibeho”.

Ubutegetsi bw’inzibacyuho bwashyizweho nk’uko byatangajwe mu nkuru dukesha Xinhua News Agency, bushinzwe kuzategura amatora yo mu 2026, kugira ngo icyo gihugu cya Haiti cyongere kugarukamo ituze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka