UN Women irashaka uburyo bwo kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore (UN Women) rifatanyije n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Rwanda baraganira uburyo mu Rwanda ubu bucuruzi bwanozwa gahakurwaho imbogamizi ababukora bahura nazo.

Benshi mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka umunani y’u Rwanda ni abagore bakora ubucuruzi buciriritse, cyakora ababukora bavuga ko budahabwa gaciro kuko bafatwa nk’abakora ubucuruzi butemewe ndetse bikabaviramo no kugira ibibazo byo kwamburwa ariko nta mategeko abarengera.

Minisiteri y’ubucuruzi mu Rwanda ivuga ko ubu bucuruzi bwitaweho byakongera ubukungu n’ubuhahirane, hongerwa ibyoherezwa mu mahanga, hakaba haragaragajwe ko 70% by’abakora ubu bucuruzi ari abagore.

Bamwe mu bakora ku mipaka bari kuganira uburyo abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bwahabwa agaciro.
Bamwe mu bakora ku mipaka bari kuganira uburyo abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bwahabwa agaciro.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu n’iterambere, Nsengiyumva Buntu Ezechiel, avuga ko mu karere ka Rubavu abakora ubu bucuruzi batunze imiryango yabo kandi bakongera ibyoherezwa mu mahanga, gusa avuga ko bitewe n’uko ubu bucuruzi budahabwa agaciro n’ibindi bihugu ngo hari abahohoterwa n’ibihugu bajyamo.

Clara Anyangwe, umuyobozi wungirije w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore mu Rwanda avuga ko iyi nama yo kuganira ku inozwa ry’ubu bucuruzi bizatuma ababukora bashobora guhabwa agaciro no kunoza akazi k’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Anyangwe avuga ko ibi biganiro bizatuma bahabwa agaciro no kubahiriza ibisabwa mu kwambukiranya imipaka, hongerwa ubumenyi ku byerekeranye n’uburinganire bw’ibitsina.

Benshi mu Banyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakajya gukorera mu mujyi wa Goma barabuhagaritse kubera guhohoterwa, ahubwo Abanyecongo benshi nibo basigaye babukora.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka