Umujyi wa Kigali n’abagore bacururiza mu muhanda biyemeje gucoca ibibazo byabarangaga

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’abagore basanzwe bacururiza mu muhanda mu buryo butemewe bazwi nka “Bazunguzage”, bakoze ibiganiro byo gushakira umuti ibibazo byatumaga babangamirana ahubwo biyemeza gushaka icyabazamura.

Mu biganiro byabahuje n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, kuri uyu wa Kane tariki 12/09/2013, biyemeje ko hagomba guharanira iterambere ry’aba bagore ariko nabo bakita ku kunoza serivisi batanga no kutabangamira umutekano.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’aba bagore nk’uko babyitangiyemo ubuhamya, ni uburyo bibagora gushaka igishoro no gukorera hamwe. Bongeyeho kandi ko bahohoterwa n’inzego z’umutekano zirimo Local Defense na Polisi.

Abagore bari bitabiriye iyi nama barengaga ibihumbi bibiri.
Abagore bari bitabiriye iyi nama barengaga ibihumbi bibiri.

Basabye ko habaho uburyo barindirwa umutekano kandi bakanafashwa kugera ku gishoro ku buryo niyo bava mu mihanda bakajya gukorera mu masoko babona ayo bacuruza. Bongera gusaba ubuyobozi kubarinda ihohohoterwa kuko abenshi muri bo baba batwite cyangwa bafite abana.

Fidele Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yavuze ko ubucuruzi buto n’ubuciriritse butunze benshi mu Rwanda no ku isi. Yemeza ko bashaka ko ababukora bakwiteza imbere, kugira ngo bateze n’igihugu imbere.

Yagize ati: “Ikibazo kiriho ni ukugira uburyo ubwo bucuruzi bukorwa ubucuruza agakora ari mu mutekano kandi akora ibimwungura nta bihombo ahura nabyo kubera ko yahuye n’abamwambura, kubera ko hari ibyatakaye mu nzira yiruka. Ibyo byose tugomba kubishakira ibisubizo kandi turashaka kubishakira ibisubizo dufatanyije namwe”.

Banyuzagaho bagacinga akadiho na morale.
Banyuzagaho bagacinga akadiho na morale.

Ku ruhande rwa MIGEPROF, Minisitiri Oda Gasinzigwa, yatangaje ko Minisiteri ayoboye yiyemeje gukomeza kongera ubuvugizi kuri aba bagore kugira ngo bakangukire gukorera mu masoko baba bagenewe.

Ibyo abihera ko hari ababa badashaka kujya mu masoko bashyiriweho bagakomeza gukorera mu mihanda, bigatuma n’abandi bari baragiyeyo bacika intege kubera kubura abakiriya nabo bakagaruka ku mihanda.

Yavuze ko ikibazo cy’umutekano nacyo kireba abo bagore kuko n’ubwo bavuga ko bahohoterwa ariko nabo baba bakwiye kubahiriza amategeko yashyizweho, hanyuma ibibazo byabo bigashakirwa umuti ariko bibumbiye mu mashyirahamwe.

Abagore barenga ibihumbi bibiri nibo bari bitabiriye iyi nama baturutse mu bice 39 bikorerwamo ubwo bucuruzi, byo mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali.

Aba bagore banaboneyeho kugirwa inama na bagenzi babo babashize kwiteza imbere nyuma yo kuva ku mihanda bakibumbira mu mashyirahamwe.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka