Rwimiyaga: Koperative y’aba technicien irambiwe ababavangira mu kazi

Abanyamuryango ba koperative y’aba technicien bakorera muri centre ya Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare batangaza ko barambiwe ababivangira mu kazi bakabanduriza izina nyamara bavuga ko bafite uburengenzira bahawe n’ubuyobozi.

Imikorere idahwitse yarangwaga cyane no kutanoza service, no gukwepa imisoro ya Leta yigeze kuranga aba batechincien, ni kimwe mu byatumye biyemeza gushinga iyi cooperative yahawe zina rya United Technician Cooperative.

Nk’uko byumvikana mu buhamya bwabo, byari bimaze gucika ku buryo n’uhirahira ngo abikore bamuhana bateranye. Kugeza ubu iyi mikorere mishya yari imaze no kubafasha kwiteza imbere, aho nyuma y’amezi nk’ane bari bamaze bishyize hamwe babasha kwikemurira ibibazo byo mu buzima.

Mu ngero batanga harimo nko gufashanya mu bihe by’iminsimikuru cyangwa ibyago, kugobokauwahuye n’ingorane zishingiye kukazi n’ibindi.

Igikuru mu bibabangamiye ni abantu barimo abanze kujya muri cooperative, bagakomeza ya mikorere idahwitse, bakaba barangwa no guhemukira aba clients kandi bikangiza izina ry’abatechniciens bose bagaragara muri iyi centre.

Ubuyobozi bw’akagari ka Rwimiyaga buvuga ko iki kibazo kizacyemurwa ku bufatanye n’abanyamuryango b’iyi cooperative ifite ibyangombwa. Muvunyi Boniface, umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari nawe atangaza ko ubuyobozi butazashyigikira iyi mikorere y’akajagari y’aba bavangira UTC.

Imirimo ikorwa n’aba batechniciens bo muri centre ye Rwimiyaga irimo ubukanishi by’ibyuma bikoresha amashanyarazi, amatelephone kimwe na installation z’umuriro mu mazu. United Technician Cooperative igizwe n’abanyamuryango 50, usibye muri centre ya Rwimiyaga, bakaba bakorera no muri Matimba na Bugaraga.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka