Rusizi: Hafunzwe inganda nto zikora zitujuje ubuziranenge

Ubuyozi bwumurenge wa Bugarama mu karereka Rusizi, bufatanyije nikigo cyigihugu gitsura ubuziranenge (RBS) ninzego z`umutekano basuye inganda zitandukanye hagamijwe kugenzura ko ibyozikora byujuje ubuziranenge.

Uyu mukwabu wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22/11/2013, wari ugamije gukangurira izo nganda gukora ibicuruzwa bidashobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwabaturage. <img25973|center> Kuri gahunda bari bihaye, bagombaga gusura inganda zose zomuri uwomurenge zikora ifuyibigori (Kawunga), izikora inzoga zibitoki, na boulangerie zikora ibikomoka ku ifarini(Imigati, amandazi na keke. Ubwo batangiraga icyo gikorwa, UWAYO Desire, uhagarariye RBS mu karere ka Rusizi, yasobanuriye abaribagize itsinda ry’ubugenzuzi ibisabwa byibanze kuri buri bwoko bwinganda zagombaga gusurwa nkukobyagenwe.

Aho ngoniho hengerwa inzoga muri ibyo bikoresho.
Aho ngoniho hengerwa inzoga muri ibyo bikoresho.

Ibyo bikaba byari kugirango bagende bose bumva ibintu kimwe kandi bazineza icyo bashingiraho mu kugenzura izonganda.

Icyakora mu kugenzura inganda zikora kawunga, aba bakozi bahuye nimbogamizi zuko basanze ntaruganda narumwe mu zisanzwe zikorera mu murenge wa Bugarama rwari rukinguye kuko bose bavugagako babaye bahagaze guko ra kuko babuze ibigori byo gusya bakaba bakora rimwe narimwe ari uko ibigori bibonetse.

Bamwe mu bagenzuwe barimo Bikorimana Bernard, Ephrem, na Habiyeze Vianney basanze ibikorwa bakoraga bitari byujuje ubuziranenge.

Aho niho imigati ikorerw.
Aho niho imigati ikorerw.

Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kumena ibyo bikorwa birimo kwenga inzoga z’ibitoki no ibiribwa mu mafarini harimo nk’imigati mu ma buranjeri. Byamenewe imbere y’abaturage kugira ngo birinde ingaruka byateza kubakomeza kubirya cyangwa kubinywa.

Gusa aba bafungiwe ibikorwa byabo ngo ntibishimye na gato kuba bafungiwe aho bashakiraga amaronko yabo ya buri munsi ubu ngo nta handi bafite bakura imibereho.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko inganda ziko imigatizifasha guha akazi abantubenshi nokugabanya ubushomeri cyanecyane nkurubyiruko urugero nkuruganda rwitwa RAPRANET BAKERY ruhereye ikabarondo mukarerekakayonza ubwo rukoresha abakozi bajyerakuri200 kandibose bahembwaneza kuryo rumazegufasha benshi mukwikuramubucyene muzarusure murebe

Gasore j de DIEU yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

none se imigati ikorerwa mu murima ?

francois gasore yanditse ku itariki ya: 23-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka