Rusizi: Barasabwa kwirinda fagitiri z’impimbano zifitanye isano na magendu zituruka muri congo

Abacuruzi bo mu karere ka Rusizi barasabwa kwirinda kuba bagaragara mu bucuruzi bukoresha fagitiri z’impimbano, nyuma y’uko hashize iminsi mu mujyi wa Rusizi hafatwa ibicuruzwa bituruka muri congo bije kugurishirizwa mu Rwanda.

Ibyo bicuruzwa birimo inzoga zihenze n’amata yo mu bikombe ahanini usanga bigurwa n’abaturutse i Kigali, ababicuruza babibaha kugiciro kiri hasi hakoreshejwe impapuro mpimbano.

Abacuruzi barasabwa kureka magendu.
Abacuruzi barasabwa kureka magendu.

Igitangaje ngo niko aba bacuruzi bikorera amafagitiri yabo y’amahimbano bakabeshya ko byujuje ibyangombwa. Ibi bituma bahomba ku buryo bukabije kuko iyo bafashe bahanywa by’intangarugero, hakiyongeraho no guhombya n’igihugu muri rusange, kuko iyo ari magendo ikomeye kandi ikoreshwa n’abatari bake muri kamembe.

Kubera iryo soko abacuruzi b’ikigari ngo basigaye baza kurangurira ibicuruzwa i Rusizi bitewe n’uko babibonera ku biciro biri hasi kubera izo magendo zituruka muri Congo zagera mu Rwanda hagakoreshwa izo fagitiri mpimbano kugira ngo bigere ikigali.

Rwiririza Gashango, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’igihugu gishizwe imisoro n’amahoro (RRA) mu karere ka Rusizi, yasabye aba bacuruzi kwirinda iyi magendo kuko ibateza ibibazo bikomeye aha kandi yihanangirije abayikora aho yababwiye ko uzongera kuyifatanywa azahanishwa igihano gikomeye.

Aba bacuruzi bibukijwe ko magendo imunga igihugu kimwe na Ruswa basabwa kuyirinda bivuye inyuma.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka