Rusizi: Abagore bacuruza imboga bafungiwe isoko bashinjwa umwanda

Abagore bacuru za ibintu bitandukanye byiganjemo imboga ziribwa mu mujyi wa Kamembe bavuga ko ibicuruzwa byabo bigiye kuborera mu isoko kuko ubuyobozi bw’umurenge bwababujije kongera gucururiza mu gikari bakoreragamo babashinja isuku nkeya.

Aba bagore bavuga ko bari baremerewe gukorera mu ibikari ubwo isoko rya Kamembe bakoreragamo ryari riri gusanywa bababwira ko bagiye kububakira irindi soko rya kijyambere, gusa ngo batunguwe nuko muri iki gitondo cyo kuwa 11/10/2013, aba Local defence bababwiye ngo nibafunge ibyabo basohoke.

Aba bagore ngo bahobye bikabije kuko birukanywe bitunguranye.
Aba bagore ngo bahobye bikabije kuko birukanywe bitunguranye.

Kubera uburakari, aba bagore banze kuva muri iri soko batangira kurwana na ba Local defence ariko biba ibyubusa barivamo ku ngufu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsabimana Theogene, yabwiye aba bagore ko bazira umwanda uri aho bakorera bityo ababwira ko batazongera gucururiza aho muri icyo gikari, icyakora yabahaye umwanya muto w’uyu munsi gusa ngo babe barangije gucuruza ibyo bafite kuko ngo mu gitondo cyo kuwa gatandatu kuwa 12/10/2013 ntawe uzarikandagiramo.

Umwe mu myanda aba bagore bazira.
Umwe mu myanda aba bagore bazira.

Aba bagore nabo bavuga ko ngo bifuza ko ubuyobozi bwabereka ahandi bakorera kuko ngo n’uwirukanywa abanza guteguzwa kuba abayobozi batarabateguje ngo babibonamo ikosa kuko ngo bagiye guhomba amafaranga menshi harimo ayo bakodesheje banyiribikari, ay’ibicuruzwa byabo n’ayandi.

Bamwe muri aba bagore twasanze bicajwe hasi kubera ko ngo barwanye n’inzego z’umutekano bavuga ko ngo bari kubeshyerwa kuko ngo nta bushobozi bafite bwo guhagana n’ubuyobozi gusa bavuga ko ngo bari kuzira ko aribo bayoboye abandi mu kujya kuvuga akarengane kabo kuri Polisi.

Nsabimana Theogene uyobora umurenge wa Kamembe yahaye abagore bacuruza imboga amasaha ntarengwa yo kwimuka.
Nsabimana Theogene uyobora umurenge wa Kamembe yahaye abagore bacuruza imboga amasaha ntarengwa yo kwimuka.

Aba bagore barasaba abayobozi kuba babaretse n’ibura ibicuruzwa bari bafite bigashira kugirango bagabanye igihombo, icyakora abayobozi bavuga ko aba bagore bazize umwanda bo ngo siko babibona kuko ngo nubwo hari abafite umwanda ngo ntibakagobye kubizira bose.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka