Rubavu: Amacumbi aciriritse atujuje ibyangombwa yatangiye gufungwa

Kuva tariki 08/10/2013 amacumbi aciriritse mu karere ka Rubavu atujuje ibyangombwa arimo gufungwa by’agateganyo n’itsinda ry’akarere rishinzwe kugenzura isuku n’ibyangombwa byemerera aya macumbi gukora.

Bamwe mu bafungiwe bavuga ko batunguwe no kubona itsinda rishinzwe kugenzura isuku riza rikabafungira kandi batarategujwe. Hari n’abavuga ko bafite isuku ihagije kandi ngo ibyo akarere kababwiye gushaka birahenze hagendewe ku bushobozi bwabo.

Semuhizi Barthazal ufite icumbi ryitwa Iwacu Sun Set Lodge avuga ko asanzwe akwije isuku ndetse ngo afite n’ibyangombwa yahawe n’akarere ajya gutangira akazi, inyandiko zitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro (RRA).

Uretse ibyangombwa bimwemerera gukora, asanzwe atanga imisoro yose yakwa harimo n’iyo akarere kashyizeho, ibi bikagendana n’amahugurwa yo gutanga serivisi nziza yatanzwe na RDB, ibyo byose byerekana ko ibyo akora bizwi n’akarere.

Imwe mu macumbi yafunzwe kubera ko ikorera aho gutura atari ahakorerwa ubucuruzi.
Imwe mu macumbi yafunzwe kubera ko ikorera aho gutura atari ahakorerwa ubucuruzi.

Nyamara ngo ajya gufungirwa n’itsinda rishinzwe kugenzura isuku, basanze isuku ayikwije ndetse bamubaza ibyangombwa arabyereka, ariko bamubajije icyangombwa cy’ubutaka basanga aho akorera ari ho gutura atari ubucurzi bahita bamufungira.

“sinafungiwe kubera isuku nke cyangwa kuba ntazwi n’akarere cyangwa kuko nyereza imisoro, ahubwo ngo kuko ikibanza nkoreramo ari icyo guturamo atari icyo gukoreramo, maze imyaka ibiri nkora kandi ntanteguza nahawe kugira ngo nibura mbishake.”; Semuhizi Barthazal.

Uretse Semuhizi, hari n’abandi benshi bafungiwe kubera ko amacumbi yabo ari mu bibanza byo guturwamo, banyirayo bakavuga ko umuntu ushaka kuruhuka atajya kurazwa ahantu barara basakuza ahubwo agomba kujyanwa ahatuwe kandi hatuje.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Rusine Nyirasafari Rachel, yatangaje ko abafungirwa ari abadakwije ibyangombwa n’isuku kandi habanje kuba amanama yo kubasaba kubyuzuza, kuba bafungirwa ni uko batubahije amasezerano n’akarere.

Mu karere ka Rubavu habarurwa amacumbi aciriritse arenga 70 yakira abasura aka karere, abenshi baba bafite amikoro macye kuburyo batashobora kujya mu mahoteri ahenze.

Inyandiko iri gushyirwa ku macumbi aciriritse yafunzwe mu karere ka Rubavu.
Inyandiko iri gushyirwa ku macumbi aciriritse yafunzwe mu karere ka Rubavu.

Gushyiraho amacumbi aciriritse byari bimaze kuba nk’umurimo bamwe bihangiye kubera kwakira abantu basura akarere ka Rubavu ariko akarere kabasaba kugira isuku n’ibikoresho bifasha abarara muri aya macumbi kugira ubuzima bwiza.

Ba nyiri amacumbi bavuga ko hari ibibahenze nko kugira imashini zitunganya amazi bakoresha akongera agakoreshwa, kugira inkweto z’isuku zikoreshwa rimwe gusa hamwe n’ibindi bikoresho basanga batabona bagendeye ku giciro baka abo bacumbikira.

Abafite amacumbi barasaba akarere kubihanganira ku bijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka ariko bemera ko utujuje isuku akwiye kubihanirwa kuko bafungiwe byabatera igihombo ndetse bikagira ingaruka ku miryango yabo n’amabanki bafashemo inguzanyo.

Iki kibazo cyo gufunga amacumbi aciriritse kije nyuma y’uko abafite amahoteli bavuga ko barimo guhomba kubera kubura ababagana, abandi bakavuga ko batangiye kugabanya abakozi no gufunga kubera kubura ababagana.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka