RDB yinjije miliyari 1,25 y’amadolari mu mezi atandatu ashize

Ikigo cy’gihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) kiratangaza ko mu gice cya mbere cy’uyu mwaka cyashoboye kwinjiza amafaranga agera kuri miliyari imwe na miliyoni 254 z’amadolari ya Amerika, amafaranga yavuye ahanini mu bikorwa by’ishoramari n’imishinga byanditse mu bitabo by’iki kigo.

Aya mafaranga n’ubwo atuzuye miliyari imwe na miliyoni 300 iki kigo cyari kihaye, ariko akubye cyane kugeza ku kigero cya 192% ayinjiye mu 2012 mu gihe nk’iki, nk’uko byatangajwe na Tony Nsaanganira, Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB.

Nsanganira yatangaje ko kuba baregereje gato mu gice cya mbere bibaha icyizere ko mu gice cya kabiri bashobora kuzarenza intego y’umwaka wose. Bizeye ko ishoramari rikomeza gutera imbere mu Rwanda nk’ubwubatsi n’ikoranabuhanag bizabafasha kugera kuri iyo ntego.

Yagize ati: “Usanga imishinga myinsho yaravuye mu rwego rw’ubwubatsi aho muri aya mezi atandatu ashize twabashije kwandika mu bitabo byacu imishinga ingana na miliyoni 407,4 by’amadolari.
“Urwo ni urwego rukomeye ndetse tunabonamo ejo hazaza heza mu gushishikariza abikorera mu buryo bwo gushora imari yabo mu Rwanda.

Hakurikiraho urwego rw’ingufu z’amashanyarazi nazo muri aya mezi atandatu ashize nazo muri aya mezi atandatu ashize zabashije kwinjiza amafaranga angina na miliyoni 355 z’amadolari z’imishinga mu bitabo twanditse muri RDB.”

Urwego rw’ikoranabuhanga narwo ruri mu nzego iki kigo gitangaza ko kitezeho byinshi, nyuma yo kwinjiza miliyoni 306 z’madolari. Gusa hari n’izindi nzego nk’ubuhinzi n’ubukerarugendo iki kigo cyemeza ko nazo nzinjije menshi, nk’uko Sanganiro yakomeje abitangaza.

RDB kandi itangaza ko n’ubwo ikangurira abantu kwitabira bizinesi, ibasaba kujya babanza kunononsora imishinga yabo kugira ngo batazakorera mu gihombo. Urugero rwatanzwe ni bamwe mu bakora imishinga minini yo kubaka ariko ugasanga mu gihe gito bitejwe cyamunara.

Nsanganira na bandi bayobozi bakuru muri RDB babitangarije mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 10/07/2013, aho bemeje ko mu myaka itatu ishize babaruye imishinga irenga 400, ariko 48% gusa niyo yamaze gutanga umusaruro kugeza ubu.

Kugeza ubu RDB yishimira ko imishinga ibiri ikomeye yamaze kuyishyiraho umukono, ariyo Kasche yo muri Koreya na Yumn Ltd. yo muri Turkiya, yose ifite agaciro ka 50% by’imishinga imaze kwandikwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka