Perezida Kagame yasabye inganda z’icyayi n’abazifasha kongera umusaruro n’ireme

Ubwo yafunguraga inama ihuje inganda z’icyayi zo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba (EATTA) iteraniye i Kigali kuri uyu wa 29/08/2013, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye inganda z’icyayi kongera umusaruro n’ubwiza bwacyo, zirengagije imbogamizi zifite.

Umukuru w’igihugu yanasabye abashoramari kuza kuyishora mu nganda z’icyayi z’u Rwanda zirimo kwiyongera mu bwinshi (kugeza kuri 16), kandi ngo zikaba zikomeje gushakisha uburyo bwo kucyongerera agaciro kugirango ubukungu cyinjiza burenge miliyoni 65.7 z’amadolari cyinjiza buri mwaka.

Icyayi kiza ku mwanya wa kabiri mu bintu bishorwa mu mahanga byinjiriza u Rwanda amadevise menshi (nyuma y’ikawa), nk’uko Perezida Kagame abihamya.

Perezida Kagame aganiriza abitabiriye inama yiga ku kongera no guhesha agaciro umusaruro w'icyayi.
Perezida Kagame aganiriza abitabiriye inama yiga ku kongera no guhesha agaciro umusaruro w’icyayi.

Umukuru w’igihugu avuga ko mu gihe ibihugu nk’Ubushinwa n’Ubuhindi, buri kimwe cyose gitanga umusaruro wa toni zigeze kuri miliyoni imwe buri mwaka, kandi amasoko yabo akaba imbere mu gihugu ku kigero cya 95%, Afurika yose nk’umugabane yo ngo iracyari kuri toni ibihumbi 800, kandi abaturage bayo bakaba banywa 2% gusa.

Perezida Kagame yasobanuye ko mu Rwanda batarashobora kongerera agaciro icyayi gishorwa ku masoko mpuzamahanga, nyamara aribyo bitanga amadevise menshi ku bihugu bibikora; agatanga urugero ku gihugu cya Kenya cyiza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu guha agaciro icyayi ku kigero cya 5%, kikagurishwa amadolari 2.5 ku kiro, ku cyambu cya Mombasa.

Perezida Kagame ati: “Ugereranyije n’igihugu cya Sri-Lanka cyongerera icyayi cyacyo kingana na toni ibihumbi 300, agaciro kugeza kuri 40%, kibona amafaranga angana na miliyari imwe y’amadolari”, (ni akabakaba ingengo y’imari y’umwaka wose y’u Rwanda).

Perezida Kagame asobanurirwa ibijyanye n'ibyayi bikorerwa mu Rwanda.
Perezida Kagame asobanurirwa ibijyanye n’ibyayi bikorerwa mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yongeraho ko Ubwongereza butumiza hanze icyayi kidatunganije neza kingana na toni ibihumbi 260 buri mwaka, bukagiha agaciro maze bukagishora hanze ku ma pawundi (amafaranga y’icyo gihugu) miliyoni 400, akaba angana na miliyari 400 avunjwe mu mafaranga y’u Rwanda.

U Rwanda ngo rurashaka kongera ubuso bw’ubutaka buhingwaho icyayi kugirango rubone umusaruro rwifuza, kandi ngo icyayi kikaba ntikigaya ubutaka busharira, nk’uko Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata yasobanuye, ko hazanajyaho kampanyi yo gusobanura ko icyayi ari ingirakamaro ku buzima bw’umuntu.

Imbogamizi ibihugu bigize umuryango w’ubucuruzi bw’icyayi w’Afurika y’uburasirazuba EATTA uvuga ko ufite, ni imihindagurikire y’ikirere ndetse n’amasoko yacyo arimo kugenda azamo ibibazo, nk’igihugu cya Misiri kirimo imvururu za politike.

Perezida Kagame yahembye inganda z'icyayi z'indashyikirwa muri EATTA.
Perezida Kagame yahembye inganda z’icyayi z’indashyikirwa muri EATTA.

Enye mu nganda z’icyayi z’ibihugu bigize EATTA zirimo rumwe rwa SORWATE rwo mu Rwanda, zahembewe kuba zigeze ku kigero gishimishije cyo kongerera agaciro icyayi, kikitwa ‘Speciality tea’.

Inganda z’icyayi zo mu Rwanda nazo n’ubwo zigitunganya icyayi ku kigero cyo hasi cyitwa (black CTC teas), zirimo eshatu zahawe ibihembo kubera kugira icyayi cyujuje ubuziranenge ndetse ngo kikaba kiryoshye kurusha ikindi.

Izo nganda ni urwa Kitabi rwahawe ibihembo bibiri bya D1 na BP1, urwa Karongi rwahawe igihembo cyitwa PD, hamwe n’uruganda rwa Gisovu rwahawe igihembo cyitwa PF 1.

Abitabiriye inama ku kongera umusaruro w'icyayi no kugihesha agaciro.
Abitabiriye inama ku kongera umusaruro w’icyayi no kugihesha agaciro.

Hahembwe kandi inganda zarushije izindi mu kugira icyayi cyiza mu bihugu icyenda bigize umuryango wa EATTA, aho urwa Kitabi rwahawe ishimwe ry’igikombe kubera kugira icyayi cya mbere cya ‘Black CTC’, naho urwo muri Kenya rwitwa Kangaita ruhabwa igihembo cya mbere kubera icyayi gitunganyije cya ‘speciality tea’.

Ibihugu bigize EATTA byitabiriye inama y’iminsi itatu igamije kongera icyayi no kugihesha agaciro ni u Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Tanzania, Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, Malawi, Mozambique na Madagascar.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka