Nyamagabe: Umugore yahisemo kwibera “mucoma” ngo ahe serivisi nziza abakiriya be

Mukeshimana Thacienne wo mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Tare aratangaza ko yahisemo kuba “mucoma” (umuntu wotsa inyama mu kabari) mu kabari ke kugira ngo abashe gutanga serivisi nziza ku bakiriya be.

Uyu mugore atangaza ko mbere yakoreshaga abakozi bamufasha muri aka kazi ariko imikoranire ikamugora ndetse ntibanatange serivisi nziza ku bakiriya, akaba yarahisemo gushaka umufasha mu kubaga ibindi byose akabyikorera.

Ati “mbere nahoze mfite abakozi nkabona nyine imikoranire nabo itagenda neza, yenda n’abakiriya ntibabakira neza, biba ngombwa ko mbyinjiramo kugira ngo njye ntanga serivisi nziza”.

Mukeshimana Thacienne (hagati) yashyikirijwe ishimwe nk'umugore wo mu cyaro wabashije kwiteza imbere mu karere ka Nyamagabe.
Mukeshimana Thacienne (hagati) yashyikirijwe ishimwe nk’umugore wo mu cyaro wabashije kwiteza imbere mu karere ka Nyamagabe.

Mukeshimana avuga ko uyu mwuga we wo gucoma awukora awukunze kandi awishimiye ngo kuko wagize uruhare rugaragara mu iterambere amaze kugeraho.

Mbere ngo yabanje gucuruza ihene ariko nkeya bitewe n’amikoro make nyuma aza kuyoboka iy’akabari agamije kunguka menshi kuri za hene binyuze mu kuzibaga. Ubu bucuruzi hamwe no gukorana n’umurenge SACCO abitsa anafata inguzanyo ndetse no kwisungana n’abandi mu bimina ngo bimaze kumuteza imbere mu buryo bufatika.

“Nkitangira umwuga w’ubucuruzi bw’ihene nabaga mu nzu nkodesha. Gukora uwo mwuga wo Gucoma byatumye njya mu bimina bigurizanya amafaranga, bituma mbasha gufunguza konti mu murenge SACCO nkabitsa, nkabikuza nkabasha no gufata inguzanyo kandi nkayishyura.
Ibi byatumye mva mu bukode bw’inzu ubu ntuye mu nzu yange y’amatafari ahiye, harimo amazi n’umuriro,” Mukeshimana.

Hon Senateri Mushinzimana Appolinaire, n'umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert bashyikiriza Mukeshimana amashimwe ye.
Hon Senateri Mushinzimana Appolinaire, n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert bashyikiriza Mukeshimana amashimwe ye.

Kwisungana mu bimina kandi ngo byatumye abasha kugura inka ya kijyambere ubu ikaba yarabyaye, ikaba ihaka kandi ikinakamwa ndetse n’iyayo ihaka, akaba avuga ko interanya ntaho yahera imenera mu rugo rwe.

Uyu mugore aha inama bagenzi be zo kutitinya ngo kuko akazi kose bagashoboye kandi ko umurimo wose umuntu yakora awukunze umuteza imbere.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro tariki ya 26/10/2013, Mukeshimana yashikirijwe icyemezo cy’ishimwe ndetse n’amafaranga ibihumbi 200 n’inama y’igihugu y’abagore nk’umugore wahize abandi mu bikorwa byo kwiteza imbere mu karere ka Nyamagabe.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki gitekerezo uyu mugore yagize ni cyiza cyane, n’abandi bakwiye kubireberaho bakigirira icyizere kandi bakareka kwitinya.

Karangwa Albert yanditse ku itariki ya: 31-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka