Nubwo ibiciro bya lisansi na mazutu byagabanutse, amafaranga ya tagisi ntahinduka

Ikigo cy’u Rwanda ngenzuramikorere (RURA) cyiratangaza ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanuwe mu Rwanda, ilitiro imwe ikava ku mafaranga 1,030 igashyirwa ku mafaranga 1,010 ngo ibi ntacyo biri buhindure ku mafaranga abagenda mu Rwanda basanzwe bishyura.

Minisiteri ishinzwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda yasohoye itangazo mu gitondo cyo kuwa 06/03/2014 ivuga ko kuva kuri uyu munsi ibiciro bya lisansi na mazutu byagabanuwe, ikiguzi cya litiro imwe kikava ku mafaranga 1,030 y’u Rwanda kigashyirwa kuri 1,010.

Muri iri tangazo rya minisiteri y’ubucuruzi, Leta y’u Rwanda iravuga ko ngo ibiciro byagabanuwe kuko no ku masoko mpuzamahanga aho u Rwanda rugura ayo mavuta akomoka kuri peteroli ngo naho ibiciro bimaze igihe bigabanuka buhoro buhoro kuva mu kwezi k’Ukuboza 2013.

Urwego ngenzuramikorere RURA (Rwanda Utilities Regulatory Authority) ruvuga ko izi mpinduka ngo zidashobora gutuma abatwara abantu n’ibintu bagabanya ibiciro kuko ngo mu masezerano abafite ibigo byo gutwara abantu bagiranye na RURA bumvikanye ko ibiciro bizongera guhinduka ilitiro imwe y’aya mavuta niramuka igeze ku mafaranga igihumbi.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nkuko ibiciro bihindutse bya petrol(essence) , ariko ikibazo ,kibiciro kumodoka abo mubyaro hataba kaburimbo nibo usanga ticket ib ari nyinshi kandi nkuku kugabanyuka kwibiciro bya essence na mazout ho akenshi ntibigira icyo bihindura kumafaranga yurugenda, kandi urabona ko iba yamanutse cyane

karoli yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka