Ngororero: Abarema isoko rya Nyange ntibishimiye gusoreshwa inshuro nyinshi ku byo bashoye ku isoko

Abaturage barema isoko rya Nyange mu murenge wa Ngororero ntibishimiye uburyo bakwa imisoro kuko bavuga ko basoreshwa kandi n’ababaguriye nabo bagasoreshwa bityo ibyo bacuruje bigasora kabiri. Byongeye kandi ngo imisoro batanga ntibazi uyakira kuko badahabwa gitansi yemeza ko batanze umusoro.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko basoreshwa ku bihingwa bikuriye mu mirima yabo kandi ibyo bihingwa bigasora kabiri kuko ugurisha n’ugura bose basoreshwa.

Ngo uguze n'ugurishije muri iri soko bose barasoreshwa.
Ngo uguze n’ugurishije muri iri soko bose barasoreshwa.

Hari abaturage bavuga ko bemera guhendwa n’ababategera mu nzira bakagura ibyo bajyanye ku isoko kubera gutinya kwakwa imisoro batazi ingano yayo, kuko usoresha ariwe ugena amafaranga umuturage amuha bitewe n’ibyo azanye ku isoko, ndetse rimwe na rimwe ngo bigakorwa ku ngufu.

N’ubwo binubira ubwo buryo basoreshwamo ariko, abacuruzi bo bavuga ko gusora ari ngombwa ariko ko ngo abaturage batasoreshwa ku myaka bazanye ku isoko, ahubwo hagasora ababarangurira gusa kuko aba ari nabo bacuruzi.

Ngo bamwe mu bahinzi batangiye kujya binubira kugurishiriza mu isoko aho basoreshwa mu buryo budatunganye.
Ngo bamwe mu bahinzi batangiye kujya binubira kugurishiriza mu isoko aho basoreshwa mu buryo budatunganye.

Abashinzwe gusoresha muri iryo soko bamwe bemereye Kigali Today ko badatanga gitansi ku baturage basoreshejwe ahubwo ko baziha abacuruzi, gusa ntibemera ko baba bahenda abaturage kandi ngo hari imyaka idasoreshwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka