Ngoma: Abubatse ku isoko rikuru ry’akarere ntibishimiye uburyo bahembwamo

Abakoze imirimo yo kwagura isoko rikuru ry’akarere ka Ngoma riri mu murenge wa Kibungo baravuga ko rwiyemzamirimo abacunaguza mu kubishyura kandi akanabishyura amafaranga batumvikanye.

Gucunaguzwa bavuga ko gushingingiye kukubeshya igihe cyo guhembwa akabizeza mu gitondo ubundi akaza ku mugoroba w’ijoro agahembaho bake akavuga ngo burije.

Bamwe muri aba bakozi bari bamaze amezi atanu badahembwa kandi rwiyemezamirimo wa kompanyi ikora imirimo y’ubwubatsi “Elite General Contractors Compny Ltd” Ruhumuriza Theobard yarishyuwe n’akareree ka Ngoma miliyoni zigera kuri 48.

Nyuma yo gusabwa n’akarere ka Ngoma ko agomba kwishyura abakozi yakorsheje , uyu rwiyemezamirimo ngo yakomeje kubeshya aba bakozi igihe cyo kubahemba maze akiyizira kumugoroba agahembaho bake akigendera nyamara hari ababaga bavuye kure.

Umwe muri aba bakozi usheshe akanguhe yarari ku isantsiye ku mugoroba nka saa 18h30 tariki 18/10/2013,amaze kubwirwa ko adahembwa kuko bwije kandi ngo yari yategereje kuva mugitondo.

Yagize ati “Ibi birababaje akarengane karakomeje, batubwiye ko turibuhembwe saa yine za mu gitondo, twari twahageze ariko yiyiziye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba none ahembye ho bake ngo burije, njye naturutse mu kandi karere ubuse ndararahe? Ndishyura iki se moto?”

Bigaragara ko imirimo isigaye itari myinshi cyane gusa umuntu akibaza niba yarangira munsi y'ukwezi kumwe gusigaye.
Bigaragara ko imirimo isigaye itari myinshi cyane gusa umuntu akibaza niba yarangira munsi y’ukwezi kumwe gusigaye.

Uretse kuba aba bakozi barabeshywe ngo n’abahembwe bahabwaga ayo batumvikanye n’umukoresha wabo. Bavuga ko bumvikanye amafaranga 1500 Rwf ku munsi ku muntu w’umuhereza ariko ngo we yabahembye 1200 Rwf gusa.

Hari n’abandi bagaragaje ko babariwe iminsi mike kandi barahakoze igihe kirekire. Ku kibazo cy’abavugaga ko babariwe nabi iminsi bakoze, uwari waje guhemba aba bakozi yatumwe na Theobard, yabasabye kwiyandika ngo ibibazo byabo bijye kwigwaho.

Igiteye urujijo ariko nuko abasigaye badahembwe bahawe umunsi wo kuwa gatandatu mu gitondo maze ntibaza none ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ibibazo byo guhemba birasa n’ibidindiza imirimo yo kubaka iri soko mu gihe hasigaye gusa iminsi itageze kuri 15 kugirango amasezerano yo kuba iri soko ryarangiye agere.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence, yari yatangarije itangazamakuru ko hari amafaranga bafite bataraha rwiyemezamirimo kuburyo aramutse adahembye abo bakozi bashobora kwishyurwa kuri ayo.

Abakozi bakoze kuri iyi nyubako bavuga ko batarahembwa ubwo duherukayo bageraga kuri 250 ariko nyuma yaje guhembaho bake ubwo yazaga kumugoroba. Imbogamizi zigaragazwa n’aba bakozi nuko bahora batega baza ntibahembwe kubera rwiyemezamirimo aza guhemba nijoro.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka