Ngoma: Abantu 250 bambuwe na rwiyemezamirimo wubaka isoko ry’akarere

Abafundi n’ababahereza 250 bavuga ko bambuwe na rwiyemezamirimo Ruhumuriza Theobard, uhagarariye company Elite General Constractors Ltd (EGC) yatsindiye kwagura isoko ry’akarere ka Ngoma none barasaba kurenganurwa kuko ngo ubuzima bubagoye cyane .

Amezi abaye ane imirimo yo kubaka iri soko yarahagaze kandi rwiyemezamirimo yahawe n’akarere ka Ngoma miliyoni 48 zo gukomeza imirimo yo kubaka iri soko ariko ngo yahise ata akazi.

Imirimo yo kwagura iri soko imaze igihe kirenga umwaka itararangira kubera guhora ihagarara hato na hato, ari nako abahakorera badahembwa amafaranga yabo.

Bamwe mu bakozi twasanze bakorera ku zindi nyubako zitari iza rwiyemezamirimo bavuga ko yabambuye, batubwiye ko ubuzima bubakomereye kuko birirwa birukanwa mu mazu kubera kutishyura, ndetse n’abantu bafashemo amadeni bakaba babishyuza cyane.

Imirimo yo kubaka iri soko imaze igihe yarahagaze.
Imirimo yo kubaka iri soko imaze igihe yarahagaze.

Umugore twasanze yubaka kwa muganga yagize ati “Njyewe narubatse ku isoko none baratwambuye, ubu inzu mbamo bagenda batwirukana kubera kutishyura mbese turatabaza Leta ngo iturenganure”.

Abenshi muri aba bakozi bavuga ko bambuwe amafaranga agera ku bihumbi 50 kuko ngo hari n’abakoze igihe kirenga umwaka maze yajya kubishyura akabahaho make.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence, yavuze ko rwiyemezamirimo akarere kari kamwishyuye imirimo ihwanye naho yari agejeje ndetse kakanamusaba kwishyura abakozi be kuko bari baje kurega ko batishyurwa.

Yagize ati “Rwiyemezamirimo nta facture nimwe tumugomba kuko ayahwanye nibyo yakoze yose twarayamwishyuye, tumaze kumenya iki kibazo twaravuganye atwizeza ko iki cyumweru kirangira yamaze kubishyura bose ndetse yanakomeje imirimo yo kubaka.”

Ruhumuriza Theobard, uhagarariye Elite General Constructors Ltd (E.G.C) yubaka iri soko twamushatse kuri telephone ze uko ari ebyiri ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo tugaragarizwa ko zitari kumurongo( ntizacagamo).

Bigaragara ko imirimo isigaye itari myinshi cyane gusa umuntu akibaza niba yarangira munsi y'ukwezi kumwe gusigaye..
Bigaragara ko imirimo isigaye itari myinshi cyane gusa umuntu akibaza niba yarangira munsi y’ukwezi kumwe gusigaye..

Nubwo ariko rwiyemezamirimo yatanze icyumweru kimwe ngo abe yahembye aba bakozi, bakozi bavuga ko atari ubwa mbere atanze igihe cyo kubahemba ntacyubahirize.

Imirimo yo kwagura iri soko biteganijwe ko igomba kuba yarangiye muri uku kwa cumi nkuko amasezerano afitanye n’akarere abivuga.

Isoko ry’akarere ka Ngoma ryapatanwe miliyoni 214 zo kuryagura, ubu rikaba ngo rimaze kugera kuri 80% ngo ryuzure, rwiyemeza mirimo ngo amaze guhabwa miliyoni zigera ku 141,222.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka