Mu Rwanda ibiciro ku masoko bikomeje kwiyongera

Ibiciro ku masoko mu Rwanda bikomeje kwiyongera kuko mu mijyi ibiciro byiyongereyeho 3,68 % mu kwezi kwa Kamena 2013 ugereranyije na Kamena 2012, mu gihe mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi 2013) byari ku kigereranyo kingana na 2,98 %.

Nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibari, bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka ho 3,68 % mu kwezi kwa Kamena ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 4,41% hamwe n’ibiciro by’uburezi byageze kuri 35,18 %.

Hagereranyijwe ukwezi kwa Kamena 2013 na Kamena 2012, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3, 39 %.

Naho hagereranyijwe ukwezi kwa Gatandatu (Kamena 2013) n’ukwezi gushize kwa gatanu (Gicurasi 2013) ibiciro byagabanutseho 0,03%, iri gabanuka rikaba ryaratewe n’igabanuka ry’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byagabanutseho 2,05% n’ibiciro by’ubwikorezi byagabanutseho 0,29%.

Ku birebana n’ibiciro mu cyaro mu kwezi kwa Kamena 2013 ibiciro ku masoko mu byaro byiyongereyeho 4,61% ugereranyije na Kamena 2012, ihinduka ry’ibiciro ku masoko mu byaro mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi 2013) ryari ku kigereranyo kingana na 4,85%, bikaba byaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,37% hamwe n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa bizamukaho1,59%.

Hagereranyijwe ukwezi kwa gatandatu (Kamena 2013) n’ukwezi kwa gatanu (Gicurasi 2013) ibiciro byagabanutseho 0,63% mu cyaro, iri gabanuka ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye 0,91%.

Hagendewe ku ihindagurika ry’ibiciro mu mujyi no mu cyaro mu kwezi kwa Kamena 2013 ibiciro ku isoko mu Rwanda byiyongereyeho 4,29% ugereranyije na Kamena 2012. Hinduka ry’ibiciro ku isoko mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi 2013) ryari ku kigereranyo kingana na 4,21% bikaba byaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 5,93% hamwe n’ibiciro by’uburezi byazamutseho 23.18%.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare buvuga ko bugereranyije ukwezi kwa gatandatu (Kamena 2013) n’ukwezi kwa gatanu (Gicurasi 2013) ibiciro byagabanutseho 0,43%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye 0,56%.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka