Imurikagurisha rya Nyamasheke risigiye isomo abikorera

Imurikagurisha n’imurikabikorwa rya Nyamasheke ryari rimaze icyumweru ribera muri aka karere ngo risojwe risigiye isomo rikomeye abikorera n’abafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’akarere ka Nyamasheke kuko ryagaragaje byinshi byiza bishobora kwitabwaho bigatuma aka karere gatera imbere kurushaho.

Ibi byagaragajwe ku gicamunsi cyo kuwa gatatu, tariki 28/08/2013 mu gikorwa cyo gusoza ku mugaragaro iri murikagurisha ryari rimaze icyumweru ribera muri Centre ya Tyazo iri mu murenge wa Kanjongo.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko icyari gitegerejwe muri iyi Expo cyagezweho kandi avuga ko isigiye Nyamasheke isomo ry'iterambere.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko icyari gitegerejwe muri iyi Expo cyagezweho kandi avuga ko isigiye Nyamasheke isomo ry’iterambere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles, nk’Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyamasheke yavuze ko iri murikagurisha n’imurikabikorwa risize isomo rikomeye mu iterambere no kubaka ubukungu bw’aka karere kuko ngo basanze ahari ubushake byose bishoboka kandi mu gihe abantu bashyize hamwe, iterambere rikaba rishoboka cyane.

Nk’uko byagaragajwe n’uwavuze ahagarariye abamuritse ibikorwa byabo muri iri murikagurisha, ngo icyifuzo ni uko ryajya riba buri mwaka.

Abamurikabikorwa bari benshi.
Abamurikabikorwa bari benshi.

Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyamasheke, Majyambere Vénuste, yavuze ko iri murikagurisha n’imurikabikorwa ryatumye abaturage b’akarere ka Nyamasheke babona isomo ry’uko bashobora kwigira ku bandi ibikorwa by’indashyikirwa bibateza imbere kandi akaba yizera ko bigiye kuzamura imikorere y’abaturage b’aka karere.

Mu byishimiwe mu buryo budasanzwe ndetse ngo byabaye isomo ku baturage b’akarere ka Nyamasheke harimo umutekano wacunzwe neza ku buryo ngo hari abaturage b’aka karere batari bazi ko ibicuruzwa bishobora kurara aho bicururizwa bitarindishijwe ibyuma n’imikwege (grillage) ariko ngo kuko umutekano wacunzwe neza, ibimurikwa byararaga mu bibanza byabyo, bwacya, abamurika bakabihasanga nta cyahungabanye.

Inzego z’umutekano zashimiwe bidasubirwaho ku bw’icyo gikorwa kandi ngo iki kikaba ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda ari igihugu giha umudendezo abantu bose bashaka gukora biteza imbere.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo gusoza ku mugaragaro imurikagurisha rya Nyamasheke.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo gusoza ku mugaragaro imurikagurisha rya Nyamasheke.

Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, Brig Gen Mupenzi yavuze ko umutekano nk’uyu uterwa n’umurimo unoze wa buri wese kuko umurimo ari wo utuma abantu biteza imbere, bityo ntibapfe kurarikira iby’abandi ngo bahungabanye umutekano bashaka kubyiba.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste wasoje ku mugaragaro iri murikagurisha yavuze ko icyari gitegerejwe cyagezweho kuko ngo bashakaga kumenyekanisha ibikorwa bikorerwa mu karere ka Nyamasheke kandi byarakozwe.

Uyu muyobozi yavuze ko iri murikagurisha n’imurikabikorwa ryatumye benshi mu baturage b’i Nyamasheke bamurika bwa mbere mu mateka yabo ibyo bakoraga byiza ariko ntibabone uburyo bwo kubigaragaza ku buryo ngo bahakuye n’ubundi bumenyi bigiye ku bandi bamuritse baturutse mu tundi turere, bityo ngo bikazatuma barushaho kunoza ibyo bakora.

Abamuritse ibikorwa byabo bose bashimiwe kuba baragize uruhare mu migendekere myiza ya Expo.
Abamuritse ibikorwa byabo bose bashimiwe kuba baragize uruhare mu migendekere myiza ya Expo.

Habyarimana yongeye gusaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyamasheke ko bongera ingufu mu kuvana abaturage mu bukene kuko ari yo ntego ikomeye akarere gafite kandi ku bufatanye bwa bose bikaba bishoboka.

Ikindi Habyarimana yasobanuriye abitabiriye igikorwa cyo gusoza iri murikagurisha ni uko mu karere ka Nyamasheke harimo amahirwe adasanzwe abantu bashobora kubyaza umusaruro nk’ubuhinzi bw’icyayi n’ikawa ndetse n’inganda zabyo, bityo abikorera bakaba bashobora kuhashora imari muri uru rwego, bagateza imbere abaturage ari na ko biteza imbere byihuse.

Ikindi kandi ngo ni uko mu rwego rwo guteza imbere abikorera bo muri aka karere n’ubukungu muri rusange bateganya kubaka isoko ryambukiranya imipaka rya Rugari (Rugari Cross-Border Trade Market) mu murenge wa Macuba, bityo akaba ashishikariza abikorera bo muri aka karere kuba ari bo baba aba mbere kuryiyubakira.

Mu gikorwa cyo gusoza iri murikagurisha, hashimiwe abantu bose bagize uruhare kugira ngo rigende neza ndetse hashimirwa uruhare itangazamakuru ryagize mu kurimenyekanisha, by’umwihariko hashimirwa Ikigo cy’Itangazamakuru cya Kigali Today, Radio y’Abaturage ya Rusizi (RC Rusizi) na Radio Isangano ikorera mu karere ka Karongi.

Iri murikagurisha n’imurikabikorwa ryatangiye ku mugaragaro ku wa 23/08/2013 rigasozwa kuri uyu wa 28/08/2013 ni ryo rya mbere ribaye mu karere ka Nyamasheke.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka