Ibicuruzwa byo mu modoka kuri make ngo si akajagari cyangwa kugurisha ibishaje

Bamwe mu babona imodoka zitembereza ibicuruzwa ku giciro gihendutse ugereranyije n’ahandi zitwa ‘mobile boutique’, bakeka ko ubu bucuruzi ari akajagari ko kwishugurikira kw’abashomeri babuze imirimo, cyangwa baba bagamije guhangika abantu ibicuruzwa bigiye gusazira mu nganda no mu maduka.

Abacuruzi ba Mobile boutique babihakana bavuga ko ari abacuruzi bemewe n’amategeko nk’abandi, kandi ko gucuruza ibintu kuri make bidaterwa no kugirango bitazasazira mu nganda no mu maduka, ahubwo ngo baba bifuza kubona inyungu itari nyinshi ariko yihuse; ndetse no kumenyekanisha bicuruzwa bishya biri ku masoko.

“Promosiyo, promosiyo; jus ya 400, sosi tomate 180, ikivuguto 400, yawurute 300, amazi 250; muze ku modoka tubahe biremeweee!” Niko akarangururamajwi kaba gahamagara abahisi n’abagenzi, i Nyabugogo (mu mujyi wa Kigali).

Kugurisha ku modoka kuri make ngo si uko biba bigiye guta agaciro.
Kugurisha ku modoka kuri make ngo si uko biba bigiye guta agaciro.

Jus (umutobe) yavuzwe ko igurwa amafaranga 400 y’u Rwanda ku modoka; usanga ahandi mu maduka igurwa amafaranga 500, sosi tomate (sauce tomate) igurwa 200Rwf, ikivuguto( cya Nyabisindu n’icy’izindi nganda) ari 500RwF, amazi akaba ari 300RwF.

“Ibi ni uburyo bwo kwihigira ubuzima, ni ubucuruzi bw’akajagari aho umuntu ashobora kuzana n’ibitujuje ubuziranenge; abatabyitondera bakaba bagura ibishaje; boutique nk’izi zimukanwa usanga ziteza akajagari”, nk’uko bamwe mu batambuka kuri ibyo bicuruzwa babivuga.

Nyamara ngo ibyo abantu bibwira ko ibirucuzwa byo ku modoka biba bishaje si ko bimeze, nk’uko umwe mu bacuruzi muri butiki yo mu modoka yagaragazaga itariki igicuruzwa cyakoreweho, n’igihe kizatera agaciro.

Usanga abanyura ku bicuruzwa byo kumodoka benshi babinenga kuko baba bumva ko byataye agaciro.
Usanga abanyura ku bicuruzwa byo kumodoka benshi babinenga kuko baba bumva ko byataye agaciro.

Tuyisenge Jonas, umwe bacuruza muri butiki zo mu modoka yagize ati: “Urabona biracyafite igihe rwose, tuba tugirango tubone inyungu ya make, ariko bigurishwe vuba vuba”; mugenzi we bari kumwe yamwunganiye avuga ko baba bagamije kwamamaza ibicuruzwa bishya, byaba ibikorerwa mu Rwanda cyangwa biva mu mahanga.

Ministeri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) ivuga ko kwimukana ibicuruzwa, umuntu akagenda abicuruza biri mu modoka nta kibazo biteje mu gihe byaba byujuje ubuziranenge.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari, Opirah Robert yavuze ko ubucuruzi nk’ubwo bwemewe cyane cyane nk’igihe umuntu aba ashaka kwegereza ibicuruzwa abakiriya, cyangwa kumenyekanisha ibishya.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi rwose n’i BURAYI bibayo. Ahubwo uwagurira imodoka bariya budutaro birirwa babunza imbuto n’imboga maze bagacuruza mu buryo bugezweho. Umva ko mwabuze imishinga?
Ubwo simbameneye ibanga.
Uzi kuva nyabugogo ucuruza imbuto n’imboga mu modoka yabugenewe Quartier kuri Quaritier? Ntiwabona aho uyakwiza.

BYABAGAMBA yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka