Huye: Gushyira imishinga myinshi muri BK biri mu byadindije Hanga umurimo ya mbere

Bamwe mu bitabiriye gahunda ya Hanga umurimo ubwo yageragezwaga bwa mbere, nyuma y’igihe cy’umwaka n’igice imishinga yabo yemewe ntibarabasha kubona inguzanyo nk’uko bari babyizeye. Ibi ngo biterwa ahanini n’uko abenshi bajyanye imishinga yabo muri BK na yo ikananirwa kuyiga yose uko bikwiye.

Nk’uko byagaragajwe mu biganiro Abanyehuye bari muri gahunda ya Hanga umurimo ndetse n’abakora mu bigo by’imari bagiranye na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda kuwa 3/10/2013, ngo iyi gahunda igitangira amabanki ntiyayumvaga, ku buryo atitabiriye uko bikwiye gutanga inguzanyo.

Abari muri gahunda ya Hanga umurimo ndetse n'abanyamabanki mu nama na Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda.
Abari muri gahunda ya Hanga umurimo ndetse n’abanyamabanki mu nama na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.

BK (Banque de Kigali) rero ngo ni yo yagaragaje ubushake bwo gutanga inguzanyo zari zikenewe, maze ishyirwamo imishinga myinshi, nyamara yari ifite abiga imishinga banemeza ko ihabwa inguzanyo (analyst) bakeya : abiga imishinga bakorera ku cyicaro gikuru ni bo bonyine bagombaga kuyiga.

Bitewe n’uko abigaga imishinga bari bakeya, nyamara ubuyobozi bw’igihugu bushaka ko iyi gahunda igera ku ntego yayo yo kubona hahangwa imirimo mishyashya, abakurikirana ibya Hanga umurimo bagiye basaba iyi banki kwihutisha gahunda yo guha inguzanyo imishinga yagejejweho.

Ibi rero ngo byagiye bituma hari imishinga iyi banki ivuga ko itujuje ibya ngombwa ikayisubiza inyuma byo kwikiza, n’iyo basigaranye ikagenzwa buke, ku buryo nko mu Karere ka Huye hakiri abatarahabwa inguzanyo nyamara bari bayitegereje vuba.

Minisitiri Kanimba ati: “Twaganiriye na BCR yiyemeza kuzafasha muri iyi gahunda, Banki y’abaturage na yo ni uko. Abantu rero nibagane n’andi mabanki, bareke kurunda imishinga yabo ahantu hamwe kuko bibabuza amahirwe yo kubona inguzanyo ku buryo bwihuse.”

Minisitiri kandi yanasabye n’ibigo by’imari ziciriritse, cyane cyane za Sacco, kwitabira gutanga inguzanyo na bo muri iyi gahunda ya Hanga umurimo.

Binakubitiyeho ko BCR yiyemeje gukorana na za Sacco zibifitiye ubushake n’ubushobozi, iziha amafaranga yo kwifashisha mu gutanga inguzanyo, ngo ibi bizashoboka kandi bizatuma gahunda ya Hanga umurimo irushaho kugera ku ntego zayo: gutuma habaho imirimo mishya igabanya umubare w’abatagira akazi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka