Gisagara: Abacururiza mu isoko rya Kabuga barasaba ko imisoro baka yagabanywa

Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Kabuga mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara bavuga ko imisoro iri hejuru bagereranyije n’amafaranga binjiza iyo bacuruza basaba ko yamanurwa.

Isoko rya Kabuga ricururizamo abacuruzi batandukanye bamwe bacuruza imyaka abandi bacuruza ibindi bicuruzwa bitandukanye. Icyo bahurizaho bose ni uko bavuga ko imisoro yazamutse kandi ngo basabwa imisoro no mu gihe bataje gucuruza.

Mutabazi Ananias umwe muri aba bacuruzi ati: “Birakabije rwose, iyo ari umunsi w’isoko twishyura amafaranga 500, kandi ugasanga muyo twacuruje inyungu iba ari nka 1500 wakuraho ayo 500 ugatahana 1000 gusa ubwo se wazakuramo iki?”

Abacururiza muri iri soko bemeza ko amafaranga bakorera atajyanye n'imisoro bakwa, bagasaba ko yagabanywa.
Abacururiza muri iri soko bemeza ko amafaranga bakorera atajyanye n’imisoro bakwa, bagasaba ko yagabanywa.

Mariya Mukarugira ucuruza ibishyimbo nawe ati “Ubu tugira amafaranga 6000F twishyura buri mwaka, aya yo n’iyo wamara amezi angahe udacuruza urayishyura, bagakwiye byibura kureka tukajya twishyura aya yonyine.”

Abacuruzi bakomeza bagaragaza ibyifuzo bitandukanye aho bifuza ko yaba amafaranga y’ipatante, yaba ay’umusoro byose byagabanywa, kubera ko imisoro ihanitse ugereranyije n’ayo baba binjije mu gihe bacuruza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa Girbert Nyirimanzi, asaba aba bacuruzi bo mu isoko rya kabuga kwishyira hamwe bakumvikanisha icyo kibazo mu nzego zibifitiye ububasha kandi ngo umurenge nawo witeguye kubakorera ubuvugizi kuko atari wo ugena igabanywa ry’imisoro.

Ati “Tumaze kubona ko ibyo bavuga bishobora kuba ari ukuri ku misoro ihanitse, twabasabye kwishyira hamwe kugirango ntihagaragare ijwi ry’umuntu umwe, bakavuga ikibazo cyabo mu nzego zibishinzwe kandi natwe nk’umurenge twiteguye kubakorera ubuvugizi.”

Usibye ikibazo cy’imisoro ihanitse abacuruzi n’abadandaza bo mu isoko rya Kabuga bagaragaza, hari abandi badandaza bacururiza mu gice cy’iri soko kidasakaye, bakaba basaba ko aho bakorera hasakarwa kubera ko nabo batanga imisoro. Kuri iki kibazo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa avuga ko igikorwa cyo kubakira igice kidatwikiriye kiri muri gahunda iteganyijwe ku bufatanye bw’umurenge, Akarere n’abikorera.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka